Nyagatare ufite uruganda rw’umuceri mu karere ka Kayonza aravuga ku iterambere ry’igihugu n’amatora ya Perezida wa Repubulika
— May 16, 2017
Please enter banners and links.

Umucuruzi akaba n’Umushoramari ukomeye cyane mu Karere ka Kayonza witwa Nyagatare Augistin avuga ku iterambere ry’igihugu ndetse n’uburyo uruganda rwe Kayonza Rice Products Ltd rumaze guteza imbere agace rukoreramo n’uburyo rwazanye iterambere mu guha serivisi nziza abarugana.
Mbere na mbere umucuruzi akaba n’umushoramari Nyagatare avugana n’Ikinyamakuru Umusingi ku iterambere ry’Igihugu muri rusange abihuza n’amatora y’umukuru w’igihugu yagize ati “ubu turimo kwitegura ubukwe ku itariki 4 Kanama 2017 kuko twe tubona ko atari amatora ahubwo ari ubukwe”.
Nyagatare afite ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rutunganya umuceri,Uruganda Rutunganya amakara akomoka ku bishishwa by’umuceri(briquettes) ndetse n’uruganda rusya rukanatunganya ifu y’ibigori sibyo gusa kuko mu kwagura ibikorwa bye yubatse hotels ebyiri muri Kayonza ariyo mpamvu amaze kuzana iterambere rikomeye mu Karere ka Kayonza.


Aho ni mu ruganda rwa Kayonza Rice Production Ltd


Ku bijyanye n’iterambere ry’uruganda avuga ko uruganda rwahaye akazi abakozi 225 harimo 75 bahembwa umushahara uhoraho buri kwezi ndetse n’abakozi ba nyakabyizi 150.
Nyagatare abakozi akoresha mu ruganda rwe yabahaye amacumbi ku buntu akabishyurira amazi ,umuriro ,ibiryamirwa ,ibiryo mu rwego rwo gufata neza abakozi kugirango nabo bakore akazi badafite ibibazo cyane ko aribwo batanga umusaruro mwiza.




Uyu niwe Manager w’uruganda
Nyagatareubu afite gahunda yo kujya aha inka koperative zihinga umuceri zizajya zirusha izindi gutanga umusaruro kuko ubundi yajyaga abaha Telephone ariko ubu avuga ko azajya abaha inka.
Uretse gutanga akazi, uruganda rwishyurira abantu 161 ubwisungane mu kwivuza ( Mituelle de santé) buri mwaka, gufasha abantu bahuye n’ibiza kuko babaha ibiribwa bitunganyirizwa muri uru ruganda,sibyo gusa kuko abakozi b’uruganda Kayonza rice Products Ltd bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo umuganda ndetse n’ibindi byinshi.
Umwe mu bakozi bakora mu ruganda rw’umuceri rwitwa Kayonza Rice Products Ltd yavuze ko ntacyo yanenga imikorere y’uruganda agira ati: kuko kubona akazi muri iyi minsi ntibyoroshye,twagize Imana haza uruganda rw’umuceri muri Kayonza none turakora rwose nta kibazo tumaze kwiteza imbere bishingiye ku mafaranga dukura hano bamwe twarubatse abandi baguze amatungo mbese tumeze neza rwose kandi umuyobozi wacu adufata neza cyane”.
Umucuruzi akaba n’Umushoramari Nyagatare avuga ko yishimiye ubuyobozi bw’Igihugu buhora bushishikariza abaturage gukora akaba ashishikariza abaturarwanda bose kuzitabira amatora y’Umukuru w’igihugu kuko yazanye iterambere rishimishije, igihugu kimaze kugera aho gishimishije kubera imiyoborere myiza.
Nyagatare yakomeje agira ati: “ubu ugera mu mahanga bakubaza aho uturutse wavuga ko uvuye mu Rwanda bati kwa Kagame kubera uburyo yateje imbere igihugu akaba yarahesheje Abanyarwanda agaciro gakomeye cyane”.
Nyagatare avuga ko biyemeje kumushyigikira mu buryo bwose agakomeza guhesha agaciro u Rwanda n’abanyarwanda bakazabimwereka umunsi w’amatora kandi akavuga ko Imana yo mu ijuru ariyo yamuhaye u Rwanda ngo aruyobore ndetse kuko ibyo amaze gukorera abanyarwanda ari intangarugero.
Nyagatare avuga ibyenda gusa n’ibyo Minisitiri Kaboneka Franscis yabwiye abanyamakuru mu Itorero ry’Igihugu ati “nta w’undi waba ari muri America akumva ko u Rwanda rwatewe ngo agaruke ariko Perezida Kagame kubera ukuntu yakundaga u Rwanda n’abanyarwanda yavuye aho yari yaroherejwe kwiga ayobora urugamba rwo kubuhoza igihugu mu gihe abandi bari bananiwe ariyo mpamvu abantu bavuga ko ari Imana yamwohereje kugirango ayobore u Rwanda neza uko abanyarwanda babyifuza.
Uru ruganda twabibutsa ko arirwo rwabaye urwa mbere mu gihugu mu kugira isuku dore ko iyo ugeze muri uru ruganda usanga rusukuye hose haba imbere cyangwa hanze yarwo.
Gatera Stanley
3,981 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply