umu amakuru- Nyuma y’imyaka myinshi itangazamakuru ritaka ko Leta yaritereranye ubunza Kagame yaryibutse | Umusingi

Nyuma y’imyaka myinshi itangazamakuru ritaka ko Leta yaritereranye ubunza Kagame yaryibutse

Please enter banners and links.

Kuwa 12 Gicurasi 2017 muri Lemigo Hotel nibwo Prof.Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza   ndetse ufite itangazamakuru mu nshingano yemeye kumugaragaro ko hagiye gushyirwaho ikigega kizafasha abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange kwiteza imbere.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kurebera hamwe ibyo abanyamakuru b’iyemeje nk’imihigo bagomba kwese mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya bityo iyo mihigo bakayimurikira inzego zitandukanye.

Abayobozi b’Amasibo abo ku ruhembe rw’ibumoso no ku ruhembe rw’iburyo n’Intore yo kumukondo (batatu muri buri sibo uko ari amasibo 10 )

Abanyamakuru iyo mihigo bakaba barayihize ubwo bari mu Itorero ry’igihugu mu kwezi kwa Mata 2017  aho bahawe izina ry’Impamyabigwi mu nkomezamihigo ndetse bakaba barayishyizeho umukono n’abayobozi batandukanye basinya ko bazabashyigikira mu kwese imihigo biyemeje.

Prof.Shyaka Anastase ari kumwe n’Intore Claudine bagabura umutsima

Iyo mihigo ikaba yarasinyiwe imbere ya Minisitiri  muri MINALOC Kaboneka Franscis ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda Peacemaker Mbungiramihigo bose bakaba baremeye gushyigikira itangazamakuru rigatera imbere mu kubaka igihugu ndetse n’Africa muri rusange.Peacemaker Mbungiramihigo ajya gusoma ku ntago yabanje kubaza abafatanyabikorwa ati “iyi ntango nyisome ibyo mwiyemeje gushyigikira itangazamakuru muzabikora ?”.Bati yisome tuzabikora nkuko n’abanyamakuru bari babigenje biyemeza kwesa imihigo biyemeje.

Mu mihigo abanyamakuru biyemeje harimo gutangaza amakuru y’ukuri ,kudatangaza amafoto y’urukozasoni ,kuvugira rubanda no kuvuga ibitagenda hagamijwe kuba n’indi mihigo myinshi.

Umwe mu bayobozi ufite ikinyamakuru na Televiziyo utarashatse ko amazina ye atangazwa amaze kumva ko hagiye gushyirwaho ikigega kizafasha itangazamakuru kwiteza imbere yahise atangariza umunyamakuru wacu ko none Leta ishobora kuba yibutse itangazamakuru n’ubwo icyo kigega atari ubwa mbere kivuzwe kuko na Perezida Kagame yigeze kucyemerera abanyamakuru ariko kiburirwa irengero.

Yakomeje agira ati “nkurikije ibyo amaso yanjye yanyeretse ndabona noneho bikomeye kuko habayeho gusinya ko biyeje gushyigikira itangazamakuru kandi ntago basinya ibintu batabanje kuganiro kandi ntago basinyira imbere y’abanyamakuru ibyo batazakora iki ndumva aricyo gihe n’itangazamakuru rigatera imbere kuko twabivuze cyera kenshi cyane ko itangazamakuru ridatezwa imbere none ubwo twishyizehamwe tukiha umurongo byose birashoboka”.

Ikitaramenyekana n’uburyo icyo kigega kizacungwa ariko amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko harimo kwigwa uburyo kizacungwa kugirango kizarambe.

Itangazamakuru riri mu byo amahanga ahora anenga ubutegetsi bwa Kagame ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’abavuga ko baziyamamaza ku mwanya wa Perezida icyo baheraho cya mbere iyo babajijwe icyo bazakorera Abanyarwanda ko ibyinshi Perezida Kagame yabikoze bavuga ko bazafasha itangazamakuru rigatera imbere kuko bazi ko ryasigajwe inyuma ariko naryo rikaba ryiyemeje gufatanya n’izindi nzego mu kubaka u Rwanda rushya bityo izo nzego nazo zikarishyigikira muri iryo terambere.

Peacemaker Mbungiramihigo avuga ko ibyo basinye biteguye kubishyira mubikorwa

Minisitiri w’Ingabo Gen.Kabarebe yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda nta kibazo riteje mu gihe riri mu murongo umwe w’igihugu gishaka ariko ukibaza impamvu hashyigikirwa bimwe mu bitangazamakuru bihabwa amasoko ibindi ntibihabwe cyangwa umuntu akaba yakwibaza impamvu hatabaho gufungura isoko ibinyamakuru byigenga bikisanzura nta mbogamizi nkuko byahoze cyera .

Reka dutege amaso turebe ko intago abayobozi basomye imbere y’abanyamakuru bazabatenguha kandi nta Ntore itererana izindi cyangwa ibeshya ahubwo ikora icyo yiyemeje ,impande zombi zizakore ibyo zisabwa kandi ku gihe.

Chairman w’Itorero ry’igihugu Rucagu Boniface akaba yarashimangiye ko ibyavugiwe mu Itorero bijyanye n’imikorere bizubahirizwa nkuko impande zose zabyemeye.

Gatera Stanley

3,031 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.