umu amakuru- Mu mashyirahamwe y’abamotori baritana bamwana na RCA na RURA mu gutinda gutanga ibyangombwa | Umusingi

Mu mashyirahamwe y’abamotori baritana bamwana na RCA na RURA mu gutinda gutanga ibyangombwa

Please enter banners and links.

Bamwe mu bamotari n’abandi bagura moto zabo bakaziha abamotari kubatwarira bakajya babishyura baratabaza kubera imikorere mibi ivugwa mu mashyirahamwe y’abamotari.

Bamwe mu bafite moto baganira n’Ikinyamakuru Umusingi bagitangarije ko bamaze kurambirwa imikorere y’amakoperative ya moto kandi bakavuga ko ayo makoperative usanga amenshi ahuje ibibazo aho gukemura ibibazo byabanyamuryango ahubwo usanga bibereye mu bindi bidahuye n’akazi.

Umwe mu bafite moto ifite nimero ziyiranga RC 442R utashatse ko amazina ye atangazwa  Kuwa 14 Gicurasi 2017 yagize ati “nk’ubu nishyuye Otorizasiyo umwaka ushize mu kwezi kwa 11 kugeza uyu munsi hashize amezi 6 ntiraza kandi ubwo niko moto bayifata bakanca amande nk’ibaza niba ikosa ari iryanjye bikanyobera”.

Avuga ko yishyuye muri Koperative yo kwa Charles Kimironko ariko inshuro zose agiyeyo Charles aho kumubwira ikibazo gihari cyangwa kumubwira igihe azabonera otorizasiyo ahubwo akamubwira ko nabo ikibazo kitabaturukaho ahubwo ikibazo kiri hagati ya RCA na RURA.

Abafite moto bifuza ko byibuze niba umuntu yishyuye amafaranga y’icyangombwa runaka akwiye guhabwa iminsi runaka azagaruka kugifata aho guhora asiragira yangiza amafaranga kandi agahabwa icyangombwa ko yarishye ntihagire umufata cyangwa ntihagire umuca amande.

Mu minsi yashize Ikinyamakuru Umusingi cyanditse inkuru ivuga ko bibazo biri muri Koperative z’abatwara moto maze tubajije umuyobozi wa RCA Apollo  Munanura nawe aduha undi tugomba kubaza nawe tumuhamagaye ntiyatuvugisha ubona nabo batina bamwana bose basa nabatinye kuvugisha itangazamakuru.

Perezida Kagame ahora avuga ku bantu cyangwa ibigo bitanga service mbi ko bikwiye kubazwa impamvu bidatanga service nziza ndetse akavuga ko usanga abantu bahunga inshingano zabo bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Umuntu ashobora kwibaza impamvu umuntu yishyura icyangombwa cya moto kikamara amezi 6 yose kitaraboneka ntasubizwe n’amafaranga ye kandi iyo Koperative igakomeza gukora.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Charles ufite Koperative hafi ya Gereza ya Kimironko impamvu adaha abanyamuryango serivise nziza ahubwo ugasanga avuga ko nawe atari we ahubwo ari RCA na RURA bituma moto zitabona ibyangombwa kandi ibyo umunyamuryango ntago akeneye kumenya ibya RURA na RCA kuko we icyo yubahirije ni uko yarishye amafaranga ategetswe kuriha agahabwa ibyangombwa ku gihe kuko ntago yakabaye acibwa amande kandi yarishyuye.

Abantu bibaza impamvu hari bamwe mu bari barishinze amakoperative bakanyereza amafaranga y’abanyamuryango ariko ntibakurikiranwe.

Abandi bibaza impamvu muri iyi minsi mu bitangazamakuru bitandukanye hari kuvugwa cyane ibibazo by’amakoperative y’abatwara moto ariko bikanga gukemuka bakibaza niba nabyo bitagereza Perezida Kagame kubikemura kandi aba yarashyizeho abagomba gukemura ibibazo byabanyamuryango.

Bamwe bitewe n’akababaro bafite ko guhora bishyura amande basabye izindi ko zakwinjira muri iki kibazo bityo byaba ngombwa abayobozi ba Koperative zidaha abanyamuryango ibyangombwa bakirikanwa niba ikibazo kiri muri RCA cyangwa RURA nabo bakirukanwa kuko imikorere yabo n’isubiza inyuma iterambere.

Bamwe mu bashinzwe gufata moto zidafite ibyangombwa rimwe na rimwe hari igihe bafata umumotari bakamusaba ibihumbi hagati ya 2000 cyangwa 3000 bakamureka akagenda nkuko bivugwa n’umwe mu bamotari umaze gusabwa ayo mafaranga inshuro zirenga 2.

Umuyobozi wa RCA Apollo Munanura (Internet)ikibazo gikomeye n’ikihe gituma ibyangombwa bitaboneka mu makoperative y’abamotari?

Ikigo cya RCA giherutse guhindurirwa umuyobozi uwahoze ikiyobora witwa damien mugabo amakuru akaba avuga ko yaba yarakuwe muri iki kigo kubera imikorere mibi nk’iyo yo gutanga ibyangombwa ku makoperative ndetse n’uriho Apollo akaba yatangiye gushyirwa mu majwi kuko guhindura ubuyobozi aho kugirango imikorere na serivise bitere imbere ahubwo bigasubira inyuma ni uko umuyobozi w’icyo kigo aba ananiwe.

2,834 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.