Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda inyuma y’amarido
— January 10, 2017
Please enter banners and links.

Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda hashize imyaka irenga 20 ariko ntakerekana ko rishobora gutera imbere ariho mpera mvuga ko rikiri inyuma y’amarido.
Iyo ukinguye amarido uri mu nzu ubona byinshi biri hanze n’itangazamakuru ryigenga rikinguriwe amarido rikareba hanze ryatera imbere n’abarikora bagatera imbere.
Indi myuga usanga bajya kwigira ku bindi bihugu uko bakora cyangwa guhugurwa kugirango umwuga bakora utere imbere.
Mu bindi bihugu aho itangazamakuru rigerageza gutera imbere muri Africa usanga bajya I Burayi cyangwa America na Asia kugirango bahugurwe ndetse baganire bumvu uko bo babigenje kugirango umwuga wabo utere imbere bityo bagaruka bagakora ibyo bigiye ku bandi.
Mu Rwanda biragoye kugirango uzumve ko hari abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byigenga bagiye guhugurwa hanze cyeretse ngirango muri 2011 nibwo hari itsinda ry’abanyamakuru batandukanye harimo abakorera ibinyamakuru byigenga n’abakorera itangazamakuru rya Leta bagiye mu gihugu cy’uBwongereza nyuma yaho nagiye mu gihugu cya Tunisia ni njye njyenyine mu Rwanda wagiye mvuyeyo tujya muri Turkey turi 3 mu Rwanda tuvuyeyo tujya muri Ethiopia nabwo turi 3 gusa.

Bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda (Photo internet)
Icyo nshaka kuvuga ni uko iyo umunyamakuru agiye mu bihugu byateye imbere mu itangazamakuru uhigira byinshi kuko muri ibyo bihugu nagiyemo twahuraga n’abanyamakuru ku isi yose mu kaganira byibuze ukumva ahandi uko byifashe aho bateye imbere naho bameze nabi hose ukamenya n’ikibitera.
Njya numva ko hari ibigo mu Rwanda bishinzwe kongerera ubushobozi ibitangazamakuru n’abanyamakuru birimo RGB na MHC (Media High Council)ariko sindumva bavuga ko bajyanye abanyamakuru mu rugendo shuri rugamije kubereka uko ahandi itangazamakuru rikora n’uburyo ryateye imbere.
Igikorwa ni uko bajyana abanyamakuru hirya no hino ngo barabahugura umwaka ugashira undi ugataha ntibanakurikirane ngo bamenye ko hari icyo biyunguyeho nyuma yo guhugurwa.
RGB nayo itanga amafaranga ariko bamwe ibaha menshi abandi ikabaha make ntituzi icyo bashingiraho kugirango umwe ahabwe aruta ayundi bikaba bigaragaza ko itangazamakuru nta murongo ufatika rigenderaho.
Umunsi Perezida Kagame yahuye n’abanyamakuru nkuko yajyaga ahura n’abo buri kwezi bakanenga abayobozi b’ibyo bigo bazarakara?kandi ko Perezida Kagame azababaza icyo amafaranga ya Leta akora mu gihe nta musaruro ufatika ugaragara.
Ahubwo ujya kumva ngo itangazamakuru rimeze neza ndetse ryateye imbere kuko dufite ibinyamakuru byandika bakavuga umubare wo hejuru amaradiyo ni uko na TV mbere ubwo bakumva ko ari ibyo.Ibinyamakuru se byandika hasigaye bingahe?ko bias n’ibyahagaze ,radiyo se zo zihemba abakozi nizingahe?niyo mpamvu usanga abanyamakuru bashyashya binjira muri uyu mwuga baba ari imbarwa kuko bazi ko nta mafaranga abamo kandi yakabaye arimo menshi.
Amashyirahamwe y’abanyamakuru yabaye za baringa kuko nta misanzu batanga ndetse bahura iyo habaye amatora ukibaza iyo mikorere ikakuyobera.
Niyo mpamvu usanga hari abanyamakuru bamara umwaka cyangwa urenga nta nkuru barandika cyangwa barakora ariko babayeho abandi nabo ugasanga barazinduka bashakisha ahabaye inama ngo babone inkuru mu gihe hano hanze hari inkuru nyinshi zitandukanye.
Erega burya no gusoma birafasha cyane kandi ababishobra kuzinduka basoma ibinyamakuru cyangwa n’ibitabo n’imbarwa kandi iyo udasomye ntumenya aribyo bikwiye gukangurirwa abakora itangazamakuru ndetse hakaba n’abandi b’ibibitabo.
Abanyamakuru bakora uko bashoboye kubera gukunda umwuga banze kuwureka bavuga ko bushobora gucya umwuga ugahinduka bagakora bagatera imbere n’igihugu kigatera imbere kuko itangazamakuru rigira uruhare rukomeye mu iteramere ry’igihugu kandi itera mbere ntago ari amazu meza n’imihanda myiza gusa ahubwo n’abaturage bagomba gukora kandi bakaba bajijutse.
Uwavuga iby’itangazamakuru ryo mu Rwanda yakwandika igitabo kinini cyane kuko ibibazo birimo n’ibyinshi cyane.
Amahanga atunenga cyane cyane TV na Radiyo ko hirirwaho imiziki n’ibiganiro bya siporo kandi hari ibindi byinshi bishobora kwinjiza amafaranga ariko kubera ko batarajya ahandi ngo bigire ku bandi abagerageje gutembera nabo ntacyo bakora ari bonyene kuko bisaba abantu bose kuba ibintu babyumva kimwe.
Abanyamakuru bazi gukora imishinga myiza yabyara inyungu ariko habuze uwabahuza n’ibigo by’imari kugirango nabo baborohereze kubona inguzanyo nkuko ahandi bigenda kuko abashobora kubona ingwate n’ibake.
Ahandi mushobora kwishyirahamwe mu gakora umushinga mu gihe bank ibona mukora kandi mwunguka ibaha amafaranga mugakora ikunguka kandi namwe mukunguka uko niko umwuga utera imbere ndetse n’igihugu.
Bamwe mu bsnysmskuru bifuza ko mu bigo bishinzwe itangazamakuru habaho impinduka hakazamo abandi bashyashya kuko usanga abarimo bamaze imyaka ingana n’itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wenda hajemo abashya hari icyo bahindura.
Undi bahora bifuza wagerageje guteza imbere itangazamakuru ni uwitwa Murama Patrice kuko igihe cye ubwo yayoboraga MHC ibinyamakuru byasohokaga ari byinshi kimwe mu bigaragaza ko icyo gihe hari hari abanyamakuru bashoboye akazi ariko abenshi bagiye barivamo kubera babona nta mafaranga aribamo abandi barahunga.
Reka ndekere aho cyari igitekerezo cyanjye uko mbibona n’undi afite uko abibona ariko n’ibyiza ko abantu batanga ibitekerezo byabo kandi ntago ari ngombwa kugirango mubyumve kimwe cyangwa ngo umwe nashima undi amubonemo ko ibyo avuga nta kamaro cyangwa undi nanenga nawe undi amubonemo ko nta kamaro oyo bamwe barashima ibyiza ariko n’ibibi cyangwa ibitagenda neza bikanengwa bityo abantu bagafatanya muri byose.
Gatera Stanley
3,246 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply