umu amakuru-  Byamenywe n’abantu bake cyane ko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze I Kigali | Umusingi

_dsc6997-2  Byamenywe n’abantu bake cyane ko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze I Kigali

Please enter banners and links.

 _dsc6997-2

 

Saa sita n’iminota 40 nibwo indege ya Ethiopian Airlines ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Kuzanwa k’uyu mugogo byakozwe mu gisa n’ubwiru bukomeye. Nta muntu n’umwe wari uzi neza amasaha ugerera i Kigali ndetse n’abakozi bo ku kibuga cy’Indege benshi ntabyo bari bazi.

Umwe mu baturage ,umusaza ufite imyaka 67 utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “inkuru n’umvise ko Umugogo w’Umwami Kigeli V wageze I Kigali n’ibyo?ko tutabimenye se?twari kujya kuwakira no gufata abo mu muryango we mu mugongo”.

Abahindiro n’abandi bafitanye isano n’Umwami, ntabn’umwe wagaragaraga ku kibuga cy’indege.

_dsc7018

_dsc7005-2

_dsc7053

Ahagana saa saba n’iminota 40 nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Vuningoma bageze ku kibuga cy’indege baje kwakira umugogo w’umwami.

Kuri iyi saha kandi ni nabwo abo mu muryango w’umwami bari biganjemo ababyeyi bakenyeye bya kinyarwanda batangiye kugaragara ku kibuga cy’indege cyane mu gice gisohokeramo imodoka ivuye mu kibuga cy’indege.

Abantu bari bazi ko ariyo iribube inkuru y’umunsi ariko wasanga abantu mu mujyi wa Kigali ntacyo babiziho nta n’uwo wumvaga abiganiraho.

_dsc7099

_dsc7010-2

Dr James Vuningoma yavuze ko Leta y’u Rwanda yari itegereje ko umuryango wumvikana kuko hari harabaye impaka hagati yabo ariko ‘ni amahirwe dufite nk’abanyarwanda kuba umugogo w’umwami wacu utashye mu gihugu cye’.

_dsc7056

_dsc7077

img_20170109_152506

Yakomeje agira ati “ Ni ibyishimo kuko umuryango washyize hamwe na leta y’u Rwanda yabafashe mu mugongo bihagije. Ni ibyishimo dufite nk’abanyarwanda byo kuvuga ngo aratashye.”

Imihango y’itabarizwa ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa ntabwo yigeze itangazwa gusa byari byavuzwe ko azatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Umugogo wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Hari hari abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri Uwacu Julienne,Ngarambe Francois umunyamabanga nshingwabikorwa wa FPR n’abandi batandukanye.

2,883 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.