umu amakuru-  Ubucuruzi bw’abakobwa burashyushye umunyonzi w’akagari ahabwo 200.000Shs harimo abapolisi n’abakozi ba Immigration | Umusingi

15697760_631145183723728_601063039885461080_n  Ubucuruzi bw’abakobwa burashyushye umunyonzi w’akagari ahabwo 200.000Shs harimo abapolisi n’abakozi ba Immigration

Please enter banners and links.

15697760_631145183723728_601063039885461080_n

 

Nyuma yaho igihugu cya Kenya gihagaritse abakoraga ubucuruzi bwo kujyana abakobwa mu mahanga bavuga ko bagiye kubashakirayo akazi keza kazajya kabahemba menshi cyane bakumva ko bagiye gukira abenshi bakabirwanira ndetse abandi bagatanga na ruzswa kugirango babajyane ariko mu byukuri babaga babajyanye kubacuruza bakabasambanya ntibanabishyure ubu ababikora babishyizemo amafaranga menshi cyane.

Harimo abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka (Immigration)aho bakpresha abanyonzi b’utugari kugirango bambutse abakobwa.

Igihugu cya Uganda nacyo cyahagaritse ibigo byatwaraga abakobwa bivuga ko byabashakiyeyo akazi ariko ubu kumukura muri Uganda kumugeza muri Kenya bikorwa n’abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka bakoresheje umunyonzi w’igare bakamuha Amashilingi ari hagati y’ibihumbi Magana abiri na Magana atatu.Bamwe mu bakobwa bagiye muri ibyo bihugu birimo Oman ,Dubai n’ibindi babaha amafaranga kugirango batelefone inshuti zabo bababwire k obo babonye akazi keza nabo baze bakore bityo bakababwira umuntu bazajya kureba akabafasha kubageza muri Kenya.

Uganda girls

Aho ni kumupaka wa Malaba uhuza Uganda na Kenya bambukiraho

Uwo muntu aba ari umupolisi cyangwa umukozi ukora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku buryo amunyuzaho ku mupaka amwise mushiki we cyangwa inshuti ye akamuha uwa Boda boda akamujyana kuko uwa Boda boda baba babiziranyeho akamujyana yamugezayo bakamwishyura ariko umupolisi cyangwa umukozi wa Immigration we baba bamuhaye aye mbere.

Ibi nibyatangajwe n’umwe mu bakobwa utifuje ko amazina ye atangazwa wari utwawe muri Oman agafatirwa muri Kenya agafungwa.

Avuga ko hari abandi bakobwa banyuza mu nzira za panya abandi bakabambutsa amazi ku buryo bamwe bapfira muri ayo mazi ,uwo mukobwa nawe yanyijijwe mu mazi aho agira ati “twanyuze inzira ya panya tugera aho tugomba kwambuka amazi ariko numvaga agiye kunjyana kuko yari menshi cyane iyo ntagira umuntu wari umfashe ukuboko amazi aba yaranjyanye kuko numvaga bavuga ko hari abo amazi ajya ajyana kuko hari igihe ngo aba yabaye menshi cyane”.

Ubu mu gihugu cya Kenya hafungiyeyo abakobwa n’abagore 44 muri gereza y’abagore yitwa Lang’ata muri aabo 22 barakatiwe abandi baracyaburana ku byaha byo gucuruza abantu n’abandi bashinjwa kujya kwigurisha mu bihugu by’Abarabu.

Abacuruza abakobwa cyangwa abagore bakubda kuvuga ko badashaka abantu bize kuko akazi bagiye gukora kadasaba amashuri cyane cyane bavuga ko bagiye gukora akazi ko mu rugo cyangwa ububoye aho bababwira ko bazajya bahembwa ibihumbi Magana inani kugeza kuri Miliyoni imwe n’igice buri kwezi.

Umuntu utarize kumubwira ayo mafaranga aba yumva agiye guhita akira n’uwize ayo mafaranga aba ari menshi cyane n’ibake bayahembwa ,abaramo ko agiye kugenda agakora imyaka 3 cyangwa 4 akazaza agura inzu agakora na business agakira ariko baba bababeshya.

Iyo babagejeje mu nzira babambura ibyangombwa byabo kugirango ntihagire ubacika bityo bagatangira kubakoresha ibyo bashaka mu nzira kugeza babagejeje iyo babajyanye naho babajyanye nabo bagatangira kubasambanya.

Bamwe mu bakowa benshi bapfiriyeyo kubera kurongrwa n’abagabo benshi icyarimwe ndetse abandi bakabarongora ntibabahe n’icyo kurya bityo bagapfa.

Aba polisi bahawe amafaranga bakora akazi ko kubanyuza ku kibuga badafashwe bakabaherekeza bakaburiza indege.

Janet K

 

 

2,806 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.