Umuherwe Rwabukamba yapfuye mu buryo buteye ubwoba
— October 10, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko umuherwe wi Rwamagana Rwabukamba Venuste yapfuye ariko urupfu rwe rukaba rwateye amayobera.
Kuri uyu wa mbere taliki 10 Ukwakira 2016 ahagana mu ma saa tanu za mugitondo nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa ndetse abantu batandukanye urupfu rwe baruvuzeho bitandukanye.
Umwe mu baturage batuye I Rwamagana utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ejo twarahuye nimugoroba yitwaye mu modoka ari muzima ariko ngo ahagana saa tanu uyu munsi ngo yaje aparika imodoka yinjira mu nzu aho umugore we yaziye asanga umuntu yapfuye cyera”.
Amakuru avuga ko umugore wa Rwabukamba yari atashye avuye ku kazi, yatunguwe no gusanga umugabo we hasi mu cyumba bararagamo, akikijwe n’amaraso menshi.
Hafi ye hari imbunda yo mu bwoko bwa masotera n’igitoyi cy’isasu, bikaba bikekwa ko ariyo yamuhitanye.
Mu gihe umurambo wa Rwabukamba wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana, Polisi ikomeje iperereza mu kumenya impamvu nyayo y’uru rupfu.
Rwabukamba akaba yari yarafungiwe Depo na Restora ye yarafunzwe ndetse hakaba hari umuntu wo mu muryango we wadutangarije ko hari ibaruwa Nyakwigendera Rwabukamba yandikiye Akarere asaba ko yafungurirwa Restora ye.
Nyuma yo kumva ibyo bibazo byose byamuvugwaho Ikinyamakuru Umusingi cyagiyeyo mu kwezi gushize maze kiganira na Nyakwigendera kimubaza impamvu yambuwe Depo na Restora igafungwa.
Aganira n’ikinyamakuru Umusingi Rwabukamba yagize ati “ibya Depo Bralirwa bashakaga ko nirirwa hano nkaho ndi umukozi wabo baransuzuguye ndabareka bakora ibyo bashaka ariko kuba baratwaye Depo ntibimbuza gukora ibindi nta kibazo mfite”.
Ikinyamakuru Umusingi kibajije ushinzwe itangazamakuru yavuze ko ibyo bintu Rwabukamba yavuze ataribyo ndetse agira ati “ibyo bintu ushatse wabireka”.
Hari abavuga ko yari afite ibibazo bikomeye bijyanye n’ubucuruzi ari nabyo abantu bakeka ko byaba aribyo nyirabayazana w’urupfu rwe.
8,743 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply