Abarundi baracyateza umutekano mucye mu kiyaga cya Rweru
— September 23, 2016
Please enter banners and links.

Ikiyaga cya Rweru kiri mu Karere ka Bugesera kikagabanya u Rwanda n’uBurundi ariko nyuma yaho ibihugu byombi bitangiye umubano muke abarobyi b’amfi muri icyo kiyaga bavuga ko bafite umutekano mucye w’Abarundi baza bakabiba ndetse bakiba n’imitego yabo barobesha amafi.
Kuwa 16 Nzeli 2016 itsinda ry’abanyamakuru basuye abarobyi b’amafi mu kiyaga cya Rweru maze abarobyi babatangariza ko nyuma yahoo ibihugu byombi umubano wabyo ujemo agatsi Abarundi batacyambuka ngo baze mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda batacyambuka ngo bajye I Burundi uretse ko abarobyi bahura n’umutekano mucye muri icyo kiyaga kubera ibisambo bituruka mu gihugu cy’uBurundi biba bije kwiba amafi n’imitego barobesha amafi.

Habimana Ndekezi(Photo Umusingi)
Uwitwa Habimana Ndekezi ubu ufite imyaka 65 ukora akazi ko kuroba amafi mu kiyaga cya Rweru avuga ko uretse ibisambo bituruka mu gihugu cy’uBurundi ntakindi kibazo abarobyi bafite.

Ubwato bw’Abarundi bwafatiriwe kubera guteza umutekano mucye muri Rweru


Habimana agira ati “natangiye akazi ko kuroba amafi muri iki kiyaga cya Rweru cyera cyane mfite nk’imyaka 16 kugeza uyu munsi urumva ko aricyo kintunze n’umuryango wanjye w’abana 12 ariko muri iyi minsi umutekano mukiyaga usigaye atari mwiza cyane kubera ibisambo bituruka hakurya I Burundi bicunga ari ninjoro bikaza kutwiba amafi n’imitego yacu naho ubundi ntakibazo twari dufite”.Habimana akaba akomoka mu Karere ka Ngoma avuga ko baza kuroba amafi bakamara icyumweru bagasubira iwabo kureba uko imiryango imeze no kubashyira amafaranga.
Birirwa bicaye ku kiyaga cya Rweru zagera saa munani z’amanywa bakinjira mu kiyaga bagatangira gutega imitego mu mazi kugeza ninjoro ,iyo barangije gutega baryama mu bwato bagasinzira bagakanguka mu gicuku bagatangira kuroba kugeza mu gitondo.
Amafi barobye yose bajya kuyagurisha mu ishyirahamwe ry’amafi ,ubwo iyo barangije kugurisha batangira guteka bakarya barangiza bakicara bagategereza ko saa munani zigera bagasubira mu kiyaga.
Undi twaganiriye witwa Mugabowimbere Jean Claude nawe ukora umwuga w’uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Rweru yavuze ko bakora neza ndetse n’amafaranga bakayabona ariko hari igihe ibisambo bibatera n’injoro biturutse I Burundi bikabiba cyangwa bikiba imitego yabo.

Meya w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel (Photo Umusingi)
Kuri icyo kiyaga cya Rweru hari amato menshi yagiye afatwa bivugwa ko ari aya Barundi babaga bajemo guteza umutekano mucye bityo bakayabambura.
Meya wa Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel ku kibazo cy’umutekano mucye mu Kiyaga cya Rweru abarobyi bahura nacyo akaba yaravuze ko icyo kibazo ntacyo bari bazi ariko bagiye kugikurikirana.
Mu mvugo imenyerewe y’abayobozi Meya wa Bugesera Nsanzumuremye akaba yaragize ati “icyo kibazo ntago twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana”.
Gatera Stanley
3,211 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply