ITOHOZA :Ibyiza bizava mu biganiro hagati ya Perezida Kagame na Kabila na Museveni bishobora gutuma Abanyarwanda bakira
— August 12, 2016
Please enter banners and links.

Hashize iminsi Perezida Kabila wa DR Congo ahura n’aba Perezida barimo Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’uRwanda ariko Ikinyamakuru Umusingi cyamaze gutohoza ibyiza Abanyarwanda bazungukira muri uko guhura kw’Abaperezida bose.
Abenshi bavuga ko baganira ku bijyanye n’amatora kuko Perezida Kabila manda ye yararangiye DR Congo ikaba iteganya amatora y’umukuru w’igihugu mu minsi yavuba bakaba bavuga ko arimo kugenda ahura n’abakuru b’ibihugu bituranye na Congo kugirango bamushyigikire azongere yiyamamaze atsinde.
Ikinyamakuru Umusingi amakuru y’izewe cyahawe n’abantu bakomeye ni uko uko guhura kw’abakuru b’ibihugu bigiye kugirira abanyarwanda akamaro gakomeye aho bivugwa ko DR Congo igiye kwiyongera ku bihugu byari bigize umuryango w’Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba (East African Community).

Hano Perezida Kabila yari mu Rwanda aho yahuye na Perezida Kagame

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko mu biganiro Perezida Museveni na Kabila baganiriye iki nacyo cyaganiriweho ndetse Kabila akaba azemera ko na Congo iba muri East Africana Community ndetse n’uyu munsi taliki 12 Kanama 2016 ubwo Perezida Kagame yahuraga na Kabila mu Karere ka Rubavu bakiganiriyeho n’ubwo hari ibindi byinshi baganiriyeho.
Ikintu gikomeye abanyarwanda benshi bakwishimira ni uko biramutse byemejwe na DR Congo ikajya muri uwo muryango abantu batuye muri ibyo bihugu bakajya bajya no muri Congo nkuko bajya muri Uganda cyangwa Kenya cyangwa Tanzania byarushaho kuba byiza kuko ubucuruzi bwakwaguka ndetse n’aborozi baba babonye aho kororera dore ko Congo ifite ahantu hanini cyane ku buryo ari abahinzi Afurika itakongera kugira inzara ari aborozi inka zaba nyinshi ndetse n’ubucuruzi bwaba ubukomoka ku matungo n’ubuhinzi bwakwiyongera.


Hano Perezida Kabila yari yagiye muri Uganda guhura na Perezida Museveni mu minsi ishize

Ikinyamakuru Umusingi uwagihaye aya makuru yanakibwiye ko ibintu byo kongera kujya muri Congo rwihishwa ku bihugu byajyaga bijyayo rwihishwa bikamenyekana bigateza ibibazo ubu abantu bagiye kujya bajyayo kumugaragaro nta kibazo kuko aba Perezida baherutse kuvuga ko bagiye gushaka icyateza imbere umugabane w’Afurika bakareka guhora bateze amaboko abazungu.
N’ikimwe mubyaganiriweho mu nama y’Afurika y’ibihugu byunze ubumwe iherutse kubera mu Rwanda mu kwezi gushize kandi iki kikaba ari igitekerezo kiza gikwiye gushyigikirwa.
Perezida Kagame akaba afite intumbere yo kubona umugabane w’Afurika utera imbere nkuko akunda kubigarukaho mu biganiro agira hirya no hino ku isi ndetse akaba amaze guhindura u Rwanda igihugu kizwi ku isi mu iterambere n’umutekano ,isuku n’ibindi byinshi akaba yifuza na Afurika ari uko yifuza ko yatera imbere.
East African Community ikaba igizwe n’ibihugu nka Uganda ,u Rwanda ,Kenya ,Tanzania ,Sudan y’Epfo ,Uburundi ariko ubu busa n’ubushaka kuvamo kubera ibibazo bya Politike ariko hakiyongeramo DR Congo bityo umuryango ugakomeza gukora dore ko hamaze no kujyaho Passiporo y’Afurika.
Gatera Stanley
2,975 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply