umu amakuru-  Gitifu w’Akagali ka Kinini Akarere ka Muhanga yarezwe ibirego 11 n’abaturage | Umusingi

MUTIMUKEYE-Aline-Gitifu-wAkagali-ka-Kinini-yisobanura-ahakana-ibyaha-ashinjwa-nuyu-muturage.  Gitifu w’Akagali ka Kinini Akarere ka Muhanga yarezwe ibirego 11 n’abaturage

Please enter banners and links.

MUTIMUKEYE-Aline-Gitifu-wAkagali-ka-Kinini-yisobanura-ahakana-ibyaha-ashinjwa-nuyu-muturage.

 

Abaturage bo mu Kagali ka Kinini Umurenge wa Shyogwe  ni mu Karere ka Muhanga bareze Gitifu wabo ibirego 11 byose ndetse bamusaba kwegura kubera ko babona ibyo akora bitandukanye n’ibyo abayobozi beza bashaka guteza imbere abaturage bakora.

Ibi birego babimurezi Kuwa 10 Kanama 2016 ubwo Guverineri w’Intara y’amajyepfo yari yabasuye.

Uyu mu gitifi witwa Mutimukeye Aline wamaze kumva ibirego aregwa agasaba konji akavuga ko arwaye kubera siteresi (stress)z’akazi ariko bikaba bivugwa ko ari ukwirwaza kubera ibyo bamureza cyangwa se ashobora no kuba arwaye kuko ariko indwara ye itewe n’amagambo yumva bamubwira harimo n’ibirego 11.

Umwe mu baturage batuye muri ako Kagali ka Kinini witwa   MUSHIMIYIMANA Bernadette yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bakusanyije ibirego 11 bakarega Gitifu wabo bamuregera Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyetwantali Alphonse.

MUTIMUKEYE-Aline-Gitifu-wAkagali-ka-Kinini-yisobanura-ahakana-ibyaha-ashinjwa-nuyu-muturage.

Mutimukeye Aline yisobanura imbere ya abaturage na Guverineri

Mu birego bamureze harimo 1.kunyereza inka za girinka 2.Kurya amafaranga ya VUP 3.

Gutandukanya umugabo n’umugore bashakanye bakanasezerana mu buryo bwo kugirango abashyire mu batishoboye buri umwe akamuha abana n’undi abe kugirango bajye bafashwa nawe bamuheho,

4.Kugurisha isambu y’ishuri 5.Gucuruza umwana w’umusazi wapfuye amwiyitirira ,gukura umukecuru witwa Mukabadege Liberata muri VUP kubera yamwimye ruswa 6.Kunyereza irangizarubanza ry’umuntu wamwishyuyeho ibihumbi Makumyabiri na bitanu akayagumana bigatuma na Perezida wa bunzi yegura7.Ubuhemu 8.Kwangiza imitungo ya Leta no guhombya Leta n’ibindi

MUSHIMIYIMANA-Bernadette-ashinja-Gitifu-wAkagali-ka-Kinini.

MUSHIMIYIMANA Bernadette umwe mu batanze ibi birego

9.Kwemerera abantu kubaka baba bagitangira akaza akabahagarika ati inzego zamutumye ko abahagarika hashira iminsi akabasaba amafaranga ngo abemerere gukomeza kubaka ,ibi byose nibyo bamurega.

Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ibi birego cyashatse kubaza uyu Gitifu Mutimukeye Aline icyo abivugaho ariko atitaba Telephone yacu.

Twagerageje no kubaza Meya wa Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice  niba aya makuru ayazi n’ingamba bagiye gufata nyuma y’uko abaturage bagaragarije Guverineri impungenge batewe n’umuyobozi wabo ndetse n’icyo bagiye gukora ku birego bamurega ariko nawe ntibyadukundiye tukaba tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru tubagezaho amakuru yose.

MUNYANTWALI Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabwiye abaturage ko bagiye gusuzuma ikirego ku kindi muri biriya 13 uriya muturage yatanze, kubera ko ngo kugeza ibirego avuga ntacyo washingiraho ubyemeza cyanwa ubihakana.

Gatera Stanley

4,234 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.