umu amakuru- Umugore wa Muhire Pastor yamumwibiye mu Rusengero ,Hari abamwemereye inkunga agiye gutangira urusengero rwe | Umusingi

Umugore wa Muhire Pastor yamumwibiye mu Rusengero ,Hari abamwemereye inkunga agiye gutangira urusengero rwe

Please enter banners and links.

Muhire aganira na Omusingi TV mu gahinda kenshi yavuze ko umupasiteri w’Inshuti ye yizeraga cyane yamusenyeye urugo amutwarira umugore.

Byamutwaye imyaka myinshi kugirango abyakire kuko nyuma y’icyo gihe ntiyongeye gusenga ahubwo yahise atangira kunywa ibiyobyabwenge bituma impano ye yaguhanura idatera imbere ariko n’ubwo yabaga anywa inzoga ntibyamubuzaga kureba umuntu akamubwira ibyo amubonamo kubera iyo mpano imubamo.

Avuga ko no mu minsi ishize yatwaye umugenzi kuri moto agira iyerekwa amubonamo ararimubwira bituma uwo muntu wari uvuye muri Canada yumva ibyo Muhire amubwiye aribyo ahita amuha Telephone nziza ihenze cyane ndetse amubwizeza kuzamugurira imodoka.

Kubera yumva gukorera Imana ari byiza bityo akaba yumva inzozi yari afite zokubaka urusengero  zigiye kugerwaho dore ko hari abantu benshi bamwemereye inkunga kugirango yubake urwo rusengero atangire gukorera Imana .

Hari uwo yavuze witwa Ngoga ufite Guest House ikomeye muri Kampala yitwa S2G ko yamwemereye Miliyoni 20 ndetse n’abandi baba muri Canada bamwemereye kumutera inkunga.

Avuga ko haramutse hari n’abandi bamutera inkunga yabasabira imigisha ,Avuga ko akeneye ibyuma ariko icyo umuntu yaba afite cyose yacyemera.

Reka tubareke mukurikirane ikiganiro cye hano hasi.

1,044 total views, 1 views today

About author

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.