Akarere ka Ruzisizi kubatse Guantanamo iteye ubwoba
— July 15, 2016
Please enter banners and links.

Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe no kubatwara mu kigo cyubatswe aho batwara inzererezi basigaye bita transit aho bavuga ko ubuzima bwaho burutwa nubwo muri Guatanamo Bay yo muri America kubera ubuzima bubi babaho iyo bariyo.
Umwe mu bakobwa bakora uburaya utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yabonye abanyamakuru araturika ararira bamubajije ikimuriza maze avuga ibibazo yahuriyeyo nabyo avuga ko ku isi atarabona cyangwa ngo yumve hari ahantu bafata nabi abantu nka Gashonga.
Uwo mukobwa yavuze ko icyo kigo cya Gashonga ari igihuru bafashe bashyiraho amabati batangira kujya bajyanayo inzererezi n’indaya ariko ubuzima bwaho buragoye cyane.Mukundankase yagize ati “barakubita nta mishinyiko ,kurya ni kawunga idahiye ,kuryama ni ibirangiti bishaje ,amazi yo kunywa ibiziba mbese umuntu yarwara indwara atashobora no kwivuza kandi haba ruswa ivuza ubuhuha”.

Nsigaye Emmanuel Umuyobozi mukuru w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Akomeza aganirira abanyamakuru ibibazo yahuye nabyo ubwo yari yaratwawe I Gashinga aho avuga uburyo yafashwemo ko hari umuntu wamuhamagaye kuri Telephone mu gitondo asohoka hanze kuvugana nawe ageze ku irembo abona imodoka y’umweru iraparitse havamo abagabo baramufata bamwinjizamo bamujyana I Gashinga.
Agira ati niba umuntu atari kumuhanda ateze ari we mu rugo naho bagomba kumusangayo bakamukurayo?ibyo ntago aribyo rwose, bakajya kogosha umuntu hejuru y’ubusa gusa.
Avuga ko bafashwe Kuwa 26 Nyakanga 2016 ,aho abamukuye iwe mu rugo bamujyanye kuri Polisi I Rusizi ahasanga abandi bakora uburaya babicaje hasi nawe bamwicaza hasi hashize umwanya haza imodoka ikajya itwara bake ikabageza I Gashinga ikagaruka igatwara abandi irabatunda bose.
Yongeyeho ko hari umusirikare w’inshuti ye wamukujemo amubwira ko yagombye gutanga amafaranga kugirango bamurekure.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Kuwa 13 Nyakanga 2016 , umuyobozi mukuru w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel yavuze ko icyo kigo cyavuguruwe bajyanayo inzererezi n’abakora uburaya hari amasomo babigisha kumara ukwezi kose.
Nsigaye yagize ati “hari amasomo babigisha atandukanye harimo gukunda igihugu no kubigisha icyabateza imbere bakava mu buraya n’ubuzererezi ”.
Ikibazo niba ugejejweyo amarayo ukwezi kuki hari abavayo nyuma y’icyumweru cyangwa iminsi mike ?ni ukuvuga ko ruswa ivugwayo ihari kuko niba abantu ari indaya bagafatwa bose bamwe bakabarekura abandi bakagumayo haba hakurikijwe iki?.
Uwo mukobwa izina rye ryagizwe ibanga asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ibibazo bya Gashinga niyo ruswa ikahashira (Transparency Rwanda),Urwego rw’umuvunyi ndetse na Polisi y’igihugu.
Akomeza avuga ko umunsi afatwa yasanze bafashe n’abandi benshi ku buryo yabaze agasanga indaya ari 85 bose bakajyanwa I Gashinga .
Abanyamakuru babwiwe ko aho hantu hameze nka Guatanamo ubuyobozi butajya bwemerera abantu kugerayo ariko abanyamakuru bakaba barifuzaga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabajyanayo bakareba iyo Guatanamo bavuga uko iteye ariko umwanya uba muke.
Ariko Akarere niba kazi ko ibivugwa n’abaturutseyo ataribyo bari bakwiye kujyanayo itangazamakuru bakanyomoza ibivugwayo naho ubundi abaturage nibo batanga amakuru kandi nta kuntu wayahakana utabyerekanye.
Ibijyanye na Ruswa ivugwayo umuyobozi mukuru w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel akaba yarabihakanye yivuye inyuma ati “ibyo rwose nukubeshya nta ruswa ibayo”.
Gatera Stanley
3,949 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply