umu amakuru-  Abanyamakuru bakwiye kurekeraho guhombya ibitangazamakuru bakorera | Umusingi

media  Abanyamakuru bakwiye kurekeraho guhombya ibitangazamakuru bakorera

Please enter banners and links.

media

 

Muri iyi minsi haravugwa ibihe bibi bikomeye mu itangazamakuru bitigeze bibaho nkuko abakuru babivuga ariko n’ubwo ari ibihe bikomeye abanyamakuru nitwe ahanini tubitera tugahombya ba nyiri bitangazamakuru nkaba nsaba ko twarekeraho guhombya ba Boss bacu.

Impamvu mvuga ko ari twe abanyamakuru tubitera tugahombya nab a Boss bacu ndayibabwira kandi murasanga aribyo ,nonese wanyumvisha ute uburyo umuntu ashaka umunyamategeko (Avoka cyangwa Lawyer)akamwishyura amafaranga menshi  kuzajya kumuburanira ariko wowe umunyamakuru ntagire icyo aguha?ubwo se igitangazamakuru ukorera kiba kinjije iki?wowe se iyo ukoreye ubuntu kuki ukwezi gushira ukajya kwishyuza Boss?.

Nimwe abanyamakuru mukwiye kwigisha abantu bakamenya ko iby’ubuntu bitakibaho ,kuki se bisigaye mu itangazamakuru gusa?.

Niyo mpamvu badusuzugura kuko azi ko aho agushakira aribugahamagare ukaza akakubwira ibikorwa bye ko bikeneye ko abantu babimenya ,akabikubwira nawe ukagenda ukabitangaza ku buntu we akunguka wowe uba wungutse iki?igitangazamakuru ukorera kiba cyungutse iki?.

media

Ibaze buri munsi uhora uzana inkuru z’ubuntu zitinjiza ukwezi kwashira ukajya kwa Boss uti nyishyura naragukoreye,ari njye nakubaza icyo winjije kugirango nkwishyure kuko hari abantu bumva ko ba Boss amafaranga bo batayakorera.

Umuntu akibwiriza ati mfite ikiganiro n’abanyamakuru kandi mu Ntara akandi ubutumire rwose akishyura imodoka itwara umuntu utanga ubutumire ,abanyamakuru bagatega bakajya kumutunga mikoro ngo tubwire impamvu wahamagaje abanyamakuru yarangiza ati hari ibikorwa byinshi Akarere kacu cyangwa Intara yacu yagezeho ni muri urwo rwego twabahamagaye ngo tubibabwire.

Uwo muntu wahamagaye abanyamakuru aba afite amafaranga yo kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa bye ariko kubera ko azi ko azahamagara abanyamakuru bakuzura icyumba cy’inama n’inkuru bakazitangaza ku buntu ya mafaranga azayajyana mu bindi ariko abahamagaye hakaza 3 gusa ubutaha yamenya icyo gukora.

Icyo nibaza niba abo bayobozi bajya bamenya ko ibinyamakuru ari ubucuruzi?ibinyamakuru cyangwa radio na Televiziyo ni iduka ry’uwagitangije niko kazi ke kamutunze nkuko undi wese afite akazi kamutunze.

Abanyamakuru tujye tubanza dutekereze kuko umunyamategeko yishyurwa mbere amafaranga menshi kandi ufite ikibazo ariwe wamwihamagariye yarangiza agahamagara umunyamakuru ariko ntagire icyo amuha kubera iki?icyo ni tumara kukimenya akazi kacu kazahabwa agaciro.

Niyo mpamvu abantu baducuruza hirya no hino bategura amahugurwa tutabasabye ugasanga bahaye umunyamakuru ibihumbi 5000 cyangwa ntibagire nayo bamuha ariko wajya gusanga ugasanga bo barandikirwa ibihumbi birenga ijana .

Igihe cyari kigeze ngo ba Boss bunguke bave mu bihombo n’abanyamakuru tumenye ikidufitiye akamaro bidafite inyungu tubireke kuko sinziko wahora ukora utunguka ngo umare imyaka 3 ukomeze ukore?uba ugomba kwicara ukareba aho bipfira ugahindura imikorere ariyo mpamvu nsaba abanyamakuru gusesengura akazi kabo bakamenya ibibafitiye inyungu ,ibitabafitiye inyungu bakabireka.

Aho nta muntu navuga ngo kanaka niwe ubitera kuko rimwe na rimwe ibibazo byinshi tubishyira kuri Leta ariko kuri iki kibazo Leta naba nyibeshyeye rwose.

Leta hari ibindi nayishinja muri uyu mwuga w’itangazamakuru ariko uyu munsi nashatse kuvuga uruhare rw’umunyamakuru mu gutuma uyu mwuga udatera imbere ndetse bagahombya ba Boss kubera gukoresha abakozi badatanga umusaruro.

Na ba Boss nabo ndabagaya kutamenya ikinjiza n’ikitinjiza ariyo mpamvu bahora batabona ayo kwishyura abanyamakuru n’ubwo ba Boss baba batamenye ko ibyo abanyamakuru batangaza nta nyungu zirimo badakwiye kubishyura kuko batinjije ahubwo bamwe ugasanga bahora mu manza n’abanyamakuru n’abanyamakuru bagahora bazenguruka ibitangazamakuru byose kubera kudakora ibikwiye.

Iki n’igitekerezo cyanjye gishingiye ku busesenguzi maze iminsi nkora kuri uyu mwuga w’itangazamakuru nkaba nifuje kwigisha bamwe mu banyamakuru icyateza imbere uyu mwuga wacu.

Nawe uramutse wumva hari ikindi wakongeraho cyangwa wumva byagenda cyangwa wumva hari icyo nabeshye wanyandikira kuri Email umusingi1@gmail.com nawe tukazatambutsa igitekerezo cyawe .

Gatera Stanley

Murakoze

3,564 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.