Abarundi 3 bafunzwe imyaka 30 bazira kugaba igitero kuri perezida
— August 12, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 09 kanama 2020, urukiko rw’uBurundi rwafunze abagabo 2 n’umugore 1 rubakatira myaka 30 bazira kugaba igitero, bakaba bateye amabuye kuri convoy yari itwaye Perezida Evariste Ndayishimiye nkuko ubucamanza bwabitangaje.
Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kuwa 3 ushize amabuye atatu yatewe kuri sitasiyo ya esanse kuri convoy y’imodoka zigera kuri 50 ubwo Perezida yagendaga mu mugi wa Kayanza uherereye mu majyaruguru y’u Burundi.
Ibuye rimwe ryafashe umwe mu barinzi bashinzwe gucunga umutekano wa Peresida , irindi rikubita ikirahure cy’imodoka imwe irindi ntihagira ikintu na kimwe ryangiza.
Abatangabuhamya bo muri Kayanza babwiye AFP ko imodoka zitigeze zihagarara mu gihe ibyo byabaga.
Ku cyumweru, urukiko rwa Kayanza rwakatiye abagabo2 ndetse n’umugore 1 igifungo cy’imyaka 30 kuri buri wese kubera umugambi mubisha wo kugaba igitero ku mukuru w’igihugu cy’u Burundi nkuko byatangajwe n’urukiko .
Amakuru akaba yemejwe n’abatangabuhamya 3 bari bitabiriye urukiko.
Ishimwe Marie Gabriella
2,391 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply