Perezida Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi, n’ubwo hakivugwa amayobera ku rupfu rwa Nkurunziza asimbuye
— June 18, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 18 Kamena 2020 guhera saa tanu zo kuri uyu wa Kane, ku kibuga cy’umupira w’amaguru, Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega, habereye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, uzayobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi.
N’ubwo Gen. Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora igihugu cy’uBurundi haracyavugwa byinshi ku rupfu rwa Nkurunziza Pierre uburyo yapfuye bwamayobera ndetse hari n’abakeka ko ari we ushobora kuba yaragambanye.
Abaturage ibihumbi bambaye amashati y’ibitenge bari kuri icyo kibuga ariko ntabwo muri ibi birori hagaragayemo abakuru b’ibihugu bitandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus. Gusa abahagarariye ibihugu mu Burundi bitabiriye.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu wakiriwe ku kibuga cy’indege na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo. Hari kandi n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete.
Abandi bashyitsi bitabiriye ni ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Guinée équatoriale na Congo Brazaville n’intumwa ya Perezida wa Misiri, Gabon na Kenya.



Abaturage bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Gen.Ndayishimiye Evariste

Gen Ndayishimiye arahira

Mu isengesho ryo gusabira Perezida Ndayishimiye, Musenyeri Simon Ntamwana wa Diyoseze Gitega, yamusabye kugarura amahoro mu gihugu, gucyura impunzi no kubana neza n’amahanga.
Musenyeri yagize ati “Imana nikumurikire, uyobore u Burundi mu neza, mu majyambere, ukomeze urukundo hagati y’abaturage, ucyure impunzi…udukingurire amarembo y’amahanga atubere inshuti z’ingirakamaro”.
Nyuma yo gusengerwa, Perezida Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi, mu ndahiro iteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi.
Muri iyi ndahiro, Gen Ndayishimiye yavuze ko azubahiriza amasezerano y’ubumwe bw’Abarundi, Itegeko Nshinga n’ayandi mategeko, agaharanira ineza y’u Burundi n’Abarundi, amahoro n’ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu n’ubusugire bw’igihugu.
Urukiko rurengera Itegeko Nshinga nyuma yo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye, hakurikiyeho akarasisi k’ingabo.
Kurahira kwa Perezida Ndayishimiye kubaye mu gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu batumirwa bari bambaye udupfukamunwa ariko abandi ntatwo bari bambaye.
Gusa ariko abakorerabushake ba Croix-Rouge, bari bateguye ibikoresho byo gufasha abantu gukaraba ku buryo ntawashoboraga kwinjira adakarabye cyangwa ngo asigwe umuti wica udukoko. Gusa ariko kwicara abantu bahanye intera ntabwo byigeze bikorwa.
3,015 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply