CVT yizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika
— June 19, 2016
Please enter banners and links.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika mu Rwanda wijihijwe taliki ya 18/06/2016, kimwe n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’umwana, Chilidren’s Voice Today-CVT k’ubufatanye na Save the Children.
Bateguriye abana batuye mu Akarere ka Nyarugenge uyu munsi mukuru, ukaba warabereye mu kigo cy’Amashuri abanza cya Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo.
Uyu munsi mukuru wari ugamije kongera gukangurira inzego zitandukanye, abarezi ndetse n’ababyeyi kurinda umwana imirimo ivunanye ndetse n’ihohoterwa . Ibi bikaba byaragiye bigarukwaho n’Inzego zitandukanye ndetse no m’ubutumwa bwatanzwe n’abana ubwabo.
Norbert RUTEBUKA Umuhuzabikorwa wa Children’s Voice Today ,yagarutse ku impamvu nyamukuru bibanzeho, avuga ko bibanze cyane kukibazo cy’abana bakora akazi ko m’urugo ko n’abo bagomba kugira uburenganzira nk’abandi bana aho gukoreshwa imirimo ibavuna.
CVT ifasha urubyiruko mukubigisha imyuga iciriritse ,uyu munsi bafite abana 50 barimo kwiga imyuga itandukanye (guteka, ubudozi, kuboha imisatsi no kogosha.
Yakomeje avuga ko umwana hari amategeko atamenya kandi yakagombye kuyamenya ,ati ibyo nibyo twibandaho gufasha abana kumenya uburenganzira bwabo.

Norbert RUTEBUKA yagize ati “Amasezerano mpuzamahanga y’umurimo arabivuga ko umwana wese uri munsi y’imyaka 16 ko atemerewe gukora umurimo umuvuna”.
CVT rero ikora ubukangurambaga ku bakoresha ibakangurira ko umwana agomba gufatwa nk’abandi bana ndetse akaba yanasubizwa mw’ishuri, nk’uko iyi nsanganyamatsiko y’uwo munsi ibivuga.

“UBURERE BWIZA NI UMUSINGI W’EJO HEZA H’UMWANA ”.
Bayobozi b’Inzego zitandukanye,Babyeyi ,Barezi, Miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’undi wese wumva ko umwana ariwe Rwanda rwejo, dukore iki ngo umwana arengerwe bikwiye arindwa impamvu yose yamubuza amahirwe y’ubuzima bw’ejo hazaza?
Jean Baptiste Ndayiragije
3,750 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply