Abaturage ba Ngarama muri Gatsibo babaye aba mbere mu Rwanda bubakiye Abunzi inzu ya Miliyoni zirenga 18
— June 10, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 7 Kamena 2019 Akarere ka Gatsibo keretse itangazamakuru bimwe mu bikorwa by’iterambere kamaze kugeraho bimwe muri byo harimo inzu nziza cyane abaturage bubakiye Abunzi babo mu Murenge wa Ngarama.
Perezida wa Bunzi witwa Mulisa Gerve yavuze ko bajyaga bakorere mu nsi y’ibiti aho babonaga hari igicucu ,ubwo ku gihe cy’imvura bagatira aho bakorera ariko abaturage baza kubona ko Abunzi bafite ikibazo cyokubona aho bakorera akazi bahitamo gutanga igitekerezo ko bishakamo ubushobozi bakubaka inzu maze Abunzi bakabona aho bakorera.
Igitekerezo cyaratanzwe mu nama kirakirwa abaturage bemera kwitanga buri umwe uko ashoboye bamwe abadafite amafaranga bitanga kugira ibyo bakora maze bubaka inzu ifite agaciro ka Miliyoni 18 zirenga.
Abunzi ubundi nibo bakemura imanza z’abaturage aho kujya mu Nkiko baricara bakiga ku kibazo uko giteye bagahamagaza abafitanye ikibazo bakabunga aho kuregana mu Nkiko bikarangirira aho.

Perezida w’Abunzi Mulisa Gerve

Inzu yubakiwe Abunzi
Perezida w’Abunzi Mulisa Gerve yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Ngarama kuba barabubakiye inzu nziza ati « Rwose byaradushimishije kandi rwose bagize neza kuko twakoreraga mu biti cyangwa tukajya gutira ariko ubu twicara mu nzu nkuko muyibona tugakorera abaturage akazi kandi nabo bakabyishimira ibyo tubakorera ».
Mulisa Gerve avuga ko mu Murenge wa Ngarama bafite Abunzi 42 kandi bose bakora neza nta kibazo ,abajijwe niba badahembwa avuga ko ari ubwitange kugirango bakorere igihugu .
Mu kiganiro na Meya w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard abajijwe by’iyi nyubako yubakiwe abunzi yagize ati « Ni igitekerezo abaturage bigiriye ubwabo bumva ko bakubakira Abunzi inzu yogukoreramo bityo baragikora kandi kirashimishije. Nibo babaye aba mbere mu Rwanda gukora igikorwa nk’icyo ndetse Minisitiri yatubwiye ko ku itariki 19 azaza kuyitaha kumugaragaro kandi mwayiboneye ko ari inzu nziza cyane ».

Akarere ka Gatsibo
Akarere ka Gatsibo kari mu Turere turimo gutera imbere cyane nkuko twabyiboneye ubwo twagasuraga tugatembera mu Mirenge itandukanye ndetse bamwe mu baturage bavuga ko gashobora kuba akambere mu kwesa imihigo uyu mwaka.
Gatera Stanley
4,268 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply