umu amakuru- Ubukwe bwarategerejwe amaso ahera mu kirere none Tanasha umukunzi Diamond Platnumz agiye kubyara ,Zari nawe yabeshywe ubukwe | Umusingi

Ubukwe bwarategerejwe amaso ahera mu kirere none Tanasha umukunzi Diamond Platnumz agiye kubyara ,Zari nawe yabeshywe ubukwe

Please enter banners and links.

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna, hashyize ahagaragara amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga  atwite agaragaza ko afite inda y’imvutsi.

Kuva umwaka ushize nibwo ubukwe bw’aba basitari bwavuzwe ndetse bavuga ko bazabukora ku munsi w’abakundanye uba mu kwezi kwa kabiri abantu barategereza amaso ahera mu kirere ahubwo batangajwe ni uko agiye kubyara butarakorwa.

Aya mashusho yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Tanasha yari ari kubyinana na Diamond Platnumz ahitwa Ultra Gossip Lounge, ubwo uyu muhanzi yerekanaga amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Inama’.

Abafana batandukanye bagize amakenga y’uko uyu mukobwa yaba atwite nyuma y’aya mashusho yasakajwe.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari kubyina, yambaye ikanzu ndende y’umukara, ariko inda ikanga ikamutamaza.

Muri aya mashusho kandi yasakajwe umwe mu bafana b’uyu mukobwa yamubwiye kubwira abafana be inkuru nziza.

Undi witwa Queen we yaravuze ati “Hari uwaba yabonye inda ya Tanasha Dona? Aratwite pe! Imana ishimwe kandi bose baraberanye si urwenya ni ukuri, Diamond ntube umwana […]”

Mu minsi ishize Tanasha aherutse kuvuga ko ari kwitegura kwakira umugisha vuba, yongeraho ko ari kwiyongera ibiro.

Ati “ Igice cyiza ni uko ndi kwitegura umugisha w’ikirenga mu minsi ya vuba. Imana ni nziza.”

Muri Mata uyu mwaka yabajijwe n’itangazamakuru niba koko yaba atwite, abyamaganira kure.

Yagize ati “ Naripimishije ntabwo ntwite. Umubiri wanjye uri kugerageza kwisanisha n’ihinduka ry’ikirere kubera guhora mva Dar es Salaam hahora hashyushye nza mu majoro akonje ya Nairobi.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na Wasafi TV yaravuze ngo ‘Ntabwo ntewe ubwoba n’ikintu icyo aricyo cyose.”

Izi nkuru zongeye gucicikana nyuma y’uko muri Gashyantare abo mu muryango wa Tanasha Donna Oketch, bamubujije kubyarana na Diamond batarakora ubukwe.

Bamubwiye ko akwiriye kwitonda kugira ngo atazahura n’abandi bakundanye na Diamond nka Zari na Hamisa Mobetto.

Diamond wagirango ari kumarushanwa we na Zari kuko inkuru zimwe zivuga Diamond izindi zikavuga kuri Zari ko nawe ari mu rukundo n’undi mugabo ,twabibutsa ko aba batandukanye ku munsi w’abakundanye ari nawe Diamond yashakaga ko azakora ubukwe kuri uwo munsi bakaba bafitanye abana 2.

Bamwe mu nshuti za Zari bavuga ko kudakora ubukwe na Diamond ari kimwe mu byatumye batandukana kuko uko Zari yavugaga ubukwe Diamond atamutegaga amatwi kandi akamuca inyuma cyane aribyo batangiye gucyeka ko ashobora kubeshya umwana w’umukobwa Tanasha ko azamukorera ubukwe bikarangira nabo batandukanye butabaye.

Noella

 

 

1,313 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.