Impanuka ikomeye ya Bus ya Trinity yari ivanye abantu i Kampala ibazanye i Kigali yahitanye umushoferi
— February 16, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru azindutse uyu munsi avugwa atari meza ni uko mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Trinity Express yavaga mu mujyi wa Kampala muri Uganda yerekeza i Kigali mu Rwanda, yakoze impanuka uwari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima naho abandi bataramenyekana umubare barakomereka.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Col.Twahirwa Dodo uvugwa ko ari we nyiri kampuni ya Trinity ibijyanye n’impanuka ariko ntibyadukundira.
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatamgarije bimwe mu b’ikinyamakuru ko iyi mpanuka yabaye koko, avuga ko yabereye mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka wa Gatuna.



SSP Ndushabandi avuga ko iyo modoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo ifite ibirango byo mu Burundi, hanyuma uwari uyitwaye (iya Trinity) ahita ahasiga ubuzima mu gihe abantu batatu mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabare, hakaba hari abandi boherejwe kuvurirwa mu Rwanda ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana. Gusa andi makuru ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ni uko n’uwari utwaye ikamyo nawe yahise apfa.
Umwe mu bari muri iyi mpanuka wayirokotse ariko agakomereka bidakabije utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabinjiranye bageze ahantu mu ikorosi, imodoka zombi zigahita zigongana. Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera.
8,523 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply