umu amakuru- Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wapfushije umugore agiye gukora ubukwe | Umusingi

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wapfushije umugore agiye gukora ubukwe

Please enter banners and links.

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare ukorera Isango Star afite umukunzi mushya bitegura kurushinga nyuma y’umwaka ushize umugore we wa mbere yitabye Imana.

Mu Ukwakira 2016, Jean Lambert Gatare yagize ibyago apfusha umugore we wari umaze igihe kinini arwaye. Yabanje kuvurizwa mu Mujyi wa Nairobi nyuma ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru ari naho yaguye ku itariki ya 1 Ukwakira 2016.

Nyuma y’umwaka ushize Jean Lambert Gatare apfushije umugore ubu aritegura kurushingana n’umukunzi we witwa Nikuze Odette. Ubukwe bwabo bombi buzaba mu Ukuboza 2017.

Umuryango wa Jean Lambert Gatare uzajya kumusabira umugeni ku itariki ya 26 Ukuboza 2017 mu muhango uzabera iwabo w’umukobwa ku Kicukiro hanyuma bajye gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Saint Michel.

Nyuma yo gusezerana na Nikuze Odette[Dede], abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Rugende ahazwi nka Rugende Park cyangwa se ’Rugende Training Centre’.

 

 

3,121 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.