umu amakuru- Young Grace yatangaje impamvu azazimanira abafana be ikinyobwa cya Jus cyanditseho izina rye mu gitaramo . | Umusingi

Young Grace yatangaje impamvu azazimanira abafana be ikinyobwa cya Jus cyanditseho izina rye mu gitaramo .

Please enter banners and links.

Umuhanzikazi  mu njyana ya Hip Hop Abayizera Marie Grace uzwi cyane hano mu Rwanda nka Young Grace,hashize igihe ari mu mwiteguto yigitaramo azakorera mu karere ka Rubavu cyo kumurika Album ye nshya yise 20 a`22ans,anategura ifunguro azaha abakunzi be bazitabira ikirori.

Young Graceni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu njyana ya Hip Hop ,iyi njyana ntikunze gukurikirwa n’abahanzi benshi,kuko usanga abenshi bavugako iyi njyana isaba imbaraga mu miririmbire,mu bitaramo byinshi young Grace akora akenshi azana udushya mu bitaramo.

Taliki 2 Ukuboza 2017 saa munani mu nyubako ya Sunrise Hotel iherereye mu Mujyi wa Rubavu nibwo igitaramo kizaba gitangiye,abahanzi batandukanye bazafatanya na Young Grace ku murika iyo Album,harimo Amag The Black,Bull Dog,Sintex n’abandi.

Ikinyobwa kiri mu bwoko bwa Jus nicyo kizaba kiri kuzimanirwa uwitabire ibirori,iki kinyobwa kiriho ifoto ya Young Grace,iyi Jus izahabwa umuntu wese uzajya ugura Ticket nyuma akongezwa ikinyobwa cya Jus kubuntu.

Young Grace aganira n’ikinyamakuru umusingi.net yabatangarije ko iyo Jus yageneye abafana ifite akabanga kihariye ,kandi niyo mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be umwaka mwiza na Noheli nziza.

Youg Grace yagize ati”abafana banjye ndabakunda ninayo mpamvu nabateguriye impano ya Jus mu rwego rwo kubashimira ko twabanye neza umwaka wose,uzagura ticket azongezwa Jus y’urwibutso ku buntu.”

Abajijwe nimba icyo kinyobwa cya Jus cyanditseho izina rye kizaguma ku isoko nyuma y’igitaramo yagize ati”Iyi Jus izakoreshwa mu gitaramo gusa ntabwo nyuma y’igitaramo zizongera kugaragara ukundi,kuko nubwo izateganijwe ari nyinshi zizarangirana n’ikirori,nemeye gukoresha amafaranga yanjye atari make nsengerera abafana kuko bamba hafi”.

 

David Mayira/umusingi.net

 

2,405 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.