umu amakuru- Chris Brown yagaragaje ikiniga n’agahinda kivanze n’amarira nyuma yo kubona ibiri gukorerwa Abanyafurika bari gucuruzwa muri Libya. | Umusingi

Chris Brown yagaragaje ikiniga n’agahinda kivanze n’amarira nyuma yo kubona ibiri gukorerwa Abanyafurika bari gucuruzwa muri Libya.

Please enter banners and links.

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Chris Brown,ukorera umuziki we mu Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, yamaze kuba uwa mbere mu bahanzi ku Isi yose wagize icyo atangaza ku icuruzwa ry ‘abantu b’abimukira bari muri Libya bari guhohoterwa bikomeye.

Ibi bibaye nyuma yaho Abanyafurika bo muri Libya byagaragaye ko ari abimukira bafatiwe mu Nyanja, ubwo barimo berekeza mu Bulayi bakomereza no muri Amerika,hagatangazwa ko aba banyafurika bagiye kugurishwa yewe n’ibiciro  byaratangajwe.

Mu majwi amwe y’umuntu wari ushoreye aba banyafurika b’abimukira  yumvikanye kuri Televiziyo ya CNN bari kumvikana uko ibiciro bihagaze kuri buri muntu,kugirango bamugure ajye kuba igikoresho cyabo.

Chris Brown

Hagati y’ibihumbi 90,000 y’amanyarwanda na 340000fr nicyo giciro bitewe n’umuntu wifuza imbaraga ze,ibi amahanga nyuma yo kubyumva yarabihagurukiye abyamaganira kure.

Umuhanzi Chris Brown nawe yafashe iyambere mu bahanzi b’Isi yose,abyamaganira kure aho yacishije ubutumwa bwe ku rukuta rwe rwa Instagram  yibaza impamvu ibihugu bikomeye bihita bitabarwa bwangu iyo habaye impinduka y’umutekano.

Mu magambo ya Chris Brown ati”Iyo mu Bufaransa hatewe ibisasu usanga Facebook yose ivuga ngo dusengere Ubufaransa, mu Bwongereza haterwa ibisasu bikaba uko, Texas haba umwuzure nabwo abakoresha Facebook bakadusaba gusabira Texas nyamara icuruzwa ry’abacakara (abimukira) riri kubera muri Libya, ntabyo ndi kubona bikorwa ku mbuga nkoranyambaga ni agahinda”

 

David Mayira/umusingi.net

 

2,215 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.