Abafungwa bagiye kwemererwa gukora imibonanompuzabitsina
— January 9, 2017
Please enter banners and links.

Abadepite bashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko ishingamategeko yo muri Uganda basabye ko Infungwa n’abagororwa bakwemererwa gukora imibonano mpuzabitsina nabo bashakanye kugirango bakire ibibazo byo gushaka gukora imibonano ntibayibone.
Komisiyo y’Abadepite iyobowe na Depite Jovah Kamateka mu cyumweru gishize yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’urwego rushinze imfungwa n’abagororwa bahagarariwe na Commissioner Johnson Byabashaija kugirango Abafungwa nabo bahabwe uburenganzira bwabo kuko nabo n’abantu.
Bamwe mu badepite barimo Gilbert Oulanya na Simeo Nsubuga babwiye Commissioner Johnson Byabashaija ko bakwiye gushyiriraho Imfungwa n’abagororwa cyane cyane abakatiwe igihe kirekire aho bajya bahurira n’abagore babo cyangwa abagabo babo bagakora imibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe igihe kizagenwa uko bizajya bikorwa aho kugirango nibashaka imibonano bakayibura bikabaviramo ubutinganyi .
Ikindi ni ugufasha imiryango gukomeza kubana ndetse no gufasha Leta kuko abashakanye iyo umwe akatiwe igihe kirekire uwasigaye mu rugo ageraho akajya gushaka uwo bakorana imibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe bakandurirayo indwara zitandukanye harimo na SIDA.
Oulanya yavuze ko umugabo iyo afunzwe agakatirwa wenda imyaka 5 kuzamura agasiga umugore n’umwana umwe iyo agiye kugaruka asanga umugore afite abana 4 cyangwa 3 ati “ibi bikwiye gucika bakemererwa gukora imibonano mpuzabitsina kuko ari abafungwa barayikenera nababa basigaye mu rugo barayikenera kandi baba barasezeranye kubana mu bibi n’ibyiza ariyo mpamvu no mu bibi bakwiye kubareka bakajya babonana bakishimishaho agahe gato”.
Hari bamwe mu Badepite barimo Kenneth Lubogo bahakanyije iki gitekerezo avuga ko ataribyo imfungwa gukora imibonano mpuzabitsina.
Ese no mu Rwanda bazageraho bemerere imfungwa n’abagororwa gukora imibonano mpuzabitsina dore ko usanga no muri za gereza zitandukanye harimo ubutinganyi?tuzabibaza abo bireba twumve icyo babivugaho hanyuma tubibagezeho.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John-
Kampala
2,616 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply