Abantu batangajwe n’uburyo Perezida Museveni akunzwe n’Abanyarwanda
— June 24, 2022
Please enter banners and links.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Abanyarwanda uko bamwakiriye ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth , CHOGM, iri kubera mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter, yashyizeho ifoto ari kwinjira mu ndege ya gisirikare, avuga ko yerekeje i Kigali.
Nyuma y’amasaha make, yagaragaye ari ku mupaka wa Gatuna, ari gusuhuza abaturage bari bahari ari nabwo yakirwaga na Minisitiri ushinzwe Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana.
Amakuru twamenye ni uko Museveni yakoresheje Kajugujugu ikamugeza hakurya y’Umupaka wa Gatuna ubundi akambuka agana mu Rwanda akoresheje imodoka.
Urugendo rwe yahise arukomereza mu Mujyi wa Kigali, aho yageze asanga abaturage benshi ku mihanda biteguye kumwakira. Mu nyubako zitandukanye za Nyabugogo abaturage bari ikivunge bapepera uyu muyobozi.


Abanyarwanda bishimiye Perezida Museveni wa Uganda ageze mu Rwanda
Muri ibi bice kuzamuka kugera ku Muhima ugakomereza mu Mujyi wa Kigali rwagati na Kimihurura umutekano wari wakajijwe.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye uko Abanyarwanda bamwakiriye.
Ati “Nageze i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda ku ikaze mwampaye. Murakoze cyane!
Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byatangiye inzira yo kuzahura umubano wabyo no kwiyunga.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.


2,974 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply