Abantu batangajwe n’uburyo Perezida Museveni akunzwe n’Abanyarwanda
— June 24, 2022
Please enter banners and links.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Abanyarwanda uko bamwakiriye ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth , CHOGM, iri kubera mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter, yashyizeho ifoto ari kwinjira mu ndege ya gisirikare, avuga ko yerekeje i Kigali.
Nyuma y’amasaha make, yagaragaye ari ku mupaka wa Gatuna, ari gusuhuza abaturage bari bahari ari nabwo yakirwaga na Minisitiri ushinzwe Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana.
Amakuru twamenye ni uko Museveni yakoresheje Kajugujugu ikamugeza hakurya y’Umupaka wa Gatuna ubundi akambuka agana mu Rwanda akoresheje imodoka.
Urugendo rwe yahise arukomereza mu Mujyi wa Kigali, aho yageze asanga abaturage benshi ku mihanda biteguye kumwakira. Mu nyubako zitandukanye za Nyabugogo abaturage bari ikivunge bapepera uyu muyobozi.


Abanyarwanda bishimiye Perezida Museveni wa Uganda ageze mu Rwanda
Muri ibi bice kuzamuka kugera ku Muhima ugakomereza mu Mujyi wa Kigali rwagati na Kimihurura umutekano wari wakajijwe.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye uko Abanyarwanda bamwakiriye.
Ati “Nageze i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda ku ikaze mwampaye. Murakoze cyane!
Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byatangiye inzira yo kuzahura umubano wabyo no kwiyunga.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.


2,782 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply