Nyakwigendera Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yabaye muri Uganda yitwa Sula Kato akodesha inzu y’icyumba kimwe.
— June 15, 2020
Please enter banners and links.

Nkuki twabibabwiye ko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kigira amakuru utasanga ahandi kandi aricyo kinyamakuru gicukumbura amakuru nyayo bityo ubu kikaba cyacukumbuye amakuru ya Nyakwigendera Nkurunziza Pierre wahoze ari Perezida w’u Burundi uherutse gupfa urupfu rutunguranye.
Amakuru twamenye ni uko uyu mugabo mu myaka ya za 90 yabaga mu gihugu cya Uganda akodesha akazu k’icyumba kimwe kubera icyo gihe ntabushobozi yari afite akaba yariyitaga Sula Kato ndetse afite Pasiporo ya Uganda.
Umwe mu ba Depite muri Uganda witwa Adonia Ayebare akaba yatangaje ko azi Nyakwigendera Nkurunziza Pierre ko yakodeshaga ahitwa Kkonge muri zzooni 5 Lukuli Kkonge muri Kampala.
Adonia Ayebare avuga ko Nkurunziza Pierre kubera izina rya Sula Kato abantu batashoboraga kumenya ko ari we ndetse iryo zina impamvu yaryiswe ari uko yagiye kureba umupira w’amaguru ubwo Uganda Cranes yakinaga n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi maze umukinnyi witwa Sula Kato atsinda igitego cyiza cyane kubera ko Nkurunziza yakundaga umupira w’amaguru ndetse akaba yararwaye ari mu mihango ya siporo bittyo icyo gihe igitego cyatangaje benshi byatumye atangira kwiyita Sula Kato.
Sula Kato yakiniraga Uganda Cranes na SC Villa ,uyu mukinnyi akaba yarashimishije cyane Nkurunziza atangira gutya kwiyitirira izina rye.
Adonia Ayebare avuga ko azi amakuru ya Nkurunziza ndetse bari inshuti ndetse n’ibyangombwa bye nka Passport yari yarandikishijemo amazina ya Sula Kato ariko uyu mudepite akaba atavuze icyo Nkurunziza yari yaragiye gukora muri Uganda.
Amakuru avuga ko icyo gihe imitwe y’Inyeshyamba mu Burundi bakundaga kuza muri Uganda guhura na Perezida Museveni kugirango abafashe kugarura amahoro mu gihugu.
Muri 2005 nibwo habaye amatora mu Burundi bityo amahoro atangira kugaruka mu gihugu,kuri uwo mwaka nibwo Nkurunziza yabaye Perezida ayobora guhera icyo gihe kugeza ubwo apfuye muri 2020.
Rwego Tony
3,670 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply