umu amakuru- Nyakwigendera Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yabaye muri Uganda yitwa Sula Kato akodesha inzu y’icyumba kimwe. | Umusingi

Nyakwigendera Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yabaye muri Uganda yitwa Sula Kato akodesha inzu y’icyumba kimwe.

Please enter banners and links.

Nkuki twabibabwiye ko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kigira amakuru utasanga ahandi kandi aricyo kinyamakuru gicukumbura amakuru nyayo bityo ubu kikaba cyacukumbuye amakuru ya Nyakwigendera Nkurunziza Pierre wahoze ari Perezida w’u Burundi uherutse gupfa urupfu rutunguranye.

Amakuru twamenye ni uko uyu mugabo mu myaka ya za 90 yabaga mu gihugu cya Uganda akodesha akazu k’icyumba kimwe kubera icyo gihe ntabushobozi yari afite akaba yariyitaga Sula Kato ndetse afite Pasiporo ya Uganda.

Umwe mu ba Depite muri Uganda witwa Adonia Ayebare akaba yatangaje ko azi Nyakwigendera Nkurunziza Pierre ko yakodeshaga ahitwa Kkonge muri zzooni 5  Lukuli Kkonge muri Kampala.

Adonia Ayebare avuga ko Nkurunziza Pierre kubera izina rya Sula Kato abantu batashoboraga kumenya ko ari we ndetse iryo zina impamvu yaryiswe ari uko yagiye kureba umupira w’amaguru ubwo Uganda Cranes yakinaga n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi maze umukinnyi witwa Sula Kato atsinda igitego cyiza cyane kubera ko Nkurunziza yakundaga umupira w’amaguru ndetse akaba yararwaye ari mu mihango ya siporo bittyo icyo gihe igitego cyatangaje benshi byatumye atangira kwiyita Sula Kato.

Sula Kato yakiniraga Uganda Cranes na SC Villa ,uyu mukinnyi akaba yarashimishije cyane Nkurunziza atangira gutya kwiyitirira izina rye.

Adonia Ayebare avuga ko azi amakuru ya Nkurunziza ndetse bari inshuti ndetse n’ibyangombwa bye nka Passport yari yarandikishijemo amazina ya Sula Kato ariko uyu mudepite akaba atavuze icyo Nkurunziza yari yaragiye gukora muri Uganda.

Amakuru avuga ko icyo gihe imitwe y’Inyeshyamba mu Burundi bakundaga kuza muri Uganda guhura na Perezida Museveni kugirango abafashe kugarura amahoro mu gihugu.

Muri 2005 nibwo habaye amatora mu Burundi bityo amahoro atangira kugaruka mu gihugu,kuri uwo mwaka nibwo Nkurunziza yabaye Perezida ayobora guhera icyo gihe kugeza ubwo apfuye muri 2020.

Rwego Tony

3,572 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.