umu amakuru- Gaposho: Umunyemari uvugwaho ubwambuzi,igisebo | Umusingi

Gaposho: Umunyemari uvugwaho ubwambuzi,igisebo

Please enter banners and links.

Jean Gahunde Mafutamingi umunyemari uzwi ku izina rya Gaposho aravugwaho kwambura umuturage wo mu Mudugudu wa Rutagara ya 1, Akagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya witwa Vincent Twagirayezu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na birindwi Magana atanu (17,500Frs).

Uwo muturage ashinja  Gaposho kumwambura amafaranga ye  kuko icyo yayamwishyuriye atakimuhaye,  yitwa Vincent Twagirayezu, akaba yarayamuhaye kugira ngo amugurire Block Sima aho yari afite ibikorwa ku Gitikinyoni ariko bikaza gusenywa muri gahunda yo gusenya ibikorwa biri mu bishanga.

Twagirayezu yatangarije ibinyamakuru bitandukanye  ko aho ku Gitikinyoni aho Gaposho afite ibikorwa hari za Block Sima nyinshi hari n’umukozi ushinzwe kwakira abakiliya ariko umukiliya amafaranga akayiyishyurira Gaposho akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa “Mobile Money”.

Uyu muturage yatangarije ibinyamakuru ko yari asanzwe ari umukiliya wa Gaposho, kuko mbere yabanje kumugurira za Block Sima arazimuha, ariko nyuma atungurwa no kubona amwishyuye ariko ntamuhe ibyo bumvikanye.

Ibikorwa bya Gaposho byari ahegereye ku muhanda wa Kaburimbo ku Gitikinyoni aho bimwe mu bikorwa byabaye ngombwa ko bisenywa kuko byashoboraga gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga

Vincent Twagirayezu mu kiganiro n’ibinyamakuru umusingi.org na impamba.com yagize ati “ukuntu byagenze nagiyeyo bwa mbere hariya basenye igipangu cye ku Gitikinyoni uragenda ukavugana n’umukozi akaguha nimero za shebuja amafaranga ukayamwoherereza kuri “Mobile Money” namaze kuyohereza kuri Mobile Money anyoherereza “message” ko itafari rimwe ari 350Frs, ndamusubiza nti “nta kibazo abakozi babimbwiye”, ubwo aba ari kuri SMS ntiwamuhamagara ngo akwitabe, amatafari ndagenda ndayatwara, mu kubaka hasigara akantu gato hakenewe amatafari 50 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na birindwi magana atanu itafari rimwe uribariye ku mafaranga 350, iyo umaze kumwoherereza ayo mafaranga umwandikira ubutumwa ukamubwira amazina yawe n’icyo uyatangiye, nkimara kubikora yansubije ko batanga ikamyo yuzuye gusa noneho ndamubwira nti “n’ubundi nigeze kuyagura na SMS zirahari”, aransubiza ngo “SMS” ndazibonye, ndamubwira nti “mfasha rero abakozi bakomeze akazi haburaga ayangaya 50, nyuma aranyihorera”.

Umuturage uvuga ko Gaposho yamwambuye, avuga ko yatunguwe no kubona ahemukirwa n’umutu atakekaga

Gaposho umwe mu banyemari bazwi muri Kigali, ufite umudugudu wamwitiriwe (Ifoto/Internet)

Nyuma uyu muturage yongeye kujya yandikira Gaposho nta musubize ndetse yamuhamagara ntafate telephone ye. Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu muturage niba ikibazo atari umukozi wa Gaposho wanga kumuha “Block Sima” ze, yasubije ko kugira ngo umukozi aguhe ibyo wishuye abitegekwa na Gaposho.

Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo ibinyamakuru umusingi.org na impamba.com bikimara kumva iyi nkuru byagerageje guhamagara Gaposho kugira ngo nawe agire icyo avuga ku byamuvuzweho yanga gufata telephone ndetse n’ubutumwa bugufi (SMS) n’ubwo yahawe binyuze kuri Whatsapp ntabwo ntiyigeze asubiza, na nyuma y’aho umunyamakuru yongeye kumuhamagara aramukupa

Mu gihe cyose Gaposho azaboneka azahabwa ijambo muri iyi nkuru.

Umwe mu bamenyereye imikorere ya Gaposho wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “pu, nta kigenda cye nta ntayo azamuha twe turamumenyereye ni igisambo”.

 

 

6,991 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.