Muri ADEPR hari abavuga ko batazi uwitwa Nyandwi J.M Vianny na CEPAC Congo na CEPBU Burundi havugwamo impunzi bandikiwe n’ubuyobozi
— June 4, 2020
Please enter banners and links.

Kuki Abakristo muri ADEPR badasobanurirwa ibikorwa by’itorero ?Kuki amakuru yaho aza cyane mu bitangazamakuru ?n’Abakristo badasobanurirwa cyangwa n’Abakristo badasobanukirwa ?usanga kenshi abantu bibaza mu madini atandukanye impamvu ADEPR ariyo ivugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye ariko kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu.
Kuwa 2 Kamena 2020 hari Abakristo bo muri ADEPR bashatse ko ubuyobozi bw’ADEPR bubasobanurira ibijyanye n’urwandiko Umuvugizi w’ADEPR Rev.Karuranga Ephrem yandikiye uwitwa Nyandwi Jean Marie Vianny aho banditse muri ubu buryo C/O ADEPR UMOJA III bavuga ko bashingiye ku ibaruwa yanyu (Nyandwi)tariki 13/9/2018 mwanditse musaba ko ADEPR yakwagurira imirimo yayo muri Kenya kugirango abakristo baturuka ahantu hatandukanye harimo naba ADEPR CEPAC Congo na CEPBU Burundi babashe guterana no kuvuga ubutumwa bwiza.
Bamwe mu bakristo muri ADEPR batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bavuga ko urwo rwandiko batarusobanukiwe ndetse muri aba bakristo ba ADEPR harimo n’abo mu buyobozi bavuga ko uru rwandiko batabanje kurubagishaho inama.
Umwe muribo yagize ati « Ikinyamakuru Umusingi muzatubarize Rev.Karuranga Ephrem niba uru rwandiko nyobozi ya ADEPR uruzi cyangwa yararubasobanuriyeho ?ndetse mumutubarize ngo Nyandwi Jean Marie Vianny ni muntu ki muri ADEPR ko tutamuzi ?hanyuma ni gute yemerera ubufasha abantu baba mu mpunzi yaba yarashyizeyo Insengero n’Abapasitori bazikuriye ?twifuza kumenya amakuru wenda nabasubiza tuzarushaho gusobanukirwa kuko ibyo twumva ni byinshi cyane ».
Hari undi wagize ati « Twumva iyo UMOJA III na ADEPR CEPAC Congo na CEPBU Burundi ko bakorera mu mpunzi none ubufasha yemerera izo mpunzi zo muri ibyo bihugu bya Congo na Burundi ndetse na Kenya ni ubuhe ?ko twumva ko habayo abantu bahunze igihugu ndetse bamwe bashinjwa ibyaha bikomeye mu Rwanda ubwo abo bantu barizewe ? ».
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem kuri Telephone ye igendanwa yanga kutwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.


Twabibutsa ko ADEPR ishami rya Uganda yari iyobowe na Karangwa John ubu ufungiwe muri gereza mu Rwanda yajemo amakimbirane no kutumvikana ndetse nyuma haje kugaragara inyandiko ivuga ko ADEPR Uganda yitandukanije na ADEPR yo mu Rwanda.Ubu abakristo muri ADEPR bakaba bifuza kumenya niba hari ADEPR muri Kenya ikora ndetse na ADEPR Burundi na Congo bitewe n’urwandiko rwandikiwe Nyandwi Jean Marie Vianny ruvuga ADEPR muri ibyo bihugu kandi muri ibyo bihugu havugwamo impunzi ndetse n’abahunze u Rwanda bashinjwa ibyaha bikomeye.
Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga umunsi yadusubije ibijyanye n’urwandiko tuvugaho muri iyi nkuru tuzabagezaho ibyo azatubwira kugirango abarufiteho ikibazo barusheho gusobanukirwa.
Gatera Stanley
4,446 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Mujyemureka za propagande mutanganza amakuru adafise ifatiro, kandi mushiremwo ubunyamwuga mugere kurubuga mwibonere uko ibintu bimeze.
Abo bantu muvuga ko bahunze igihugu muvuga ni bande ko abakristo ba ADEPR Umoja ya 3 bose bakoresha amaranga muntu, laisser-passer naza Passeports kandi bose baja mu Rwanda bakagaruka!!
Abo ba Pasteurs muvuga bayoboye ni bande?
Ninde yababwiye ko muri Nairobi haba inkambi y’impunzi??
Mugabanye za propaganda mukore itangazamakuru ritagira inenge mutariko mugira abo mucafuza kandi mbere yuko mutangaza musuzume vos sources.