Opinion:Ni bande bahamagara abanyamakuru n’abayobozi b’ibinyamakuru bababeshya inkunga kubera COVID-19?
— May 8, 2020
Please enter banners and links.

Itangazamakuru ni rimwe mu bafatanyabikorwa ba Leta kuko itangazamakuru rifasha Leta kugeza amakuru ku baturage byihuse ariko abanyamakuru ntibahabwa agaciro cyane cyane abakorera ibinyamakuru byigenga .
Muri ibi bihe bya COVID-19 isi yose yahuye n’ikibazo cy’iki cyorezo ku buryo butunguranye habaho abantu kuguma mu mago yabo batajya gukora kandi barya banywa ndetse hari byinshi byari bikeneye amafaranga kandi abenshi babona icyo kurya ari uko bagiye gukora.
Ahandi mu bindi bihugu habayeho gahunda yo gufasha abaturage ariko bigakorwa urugo ku rugo n’ubwo iyo mfashanyo itari ihagije ku bantu bose ariko hari urugo bageragaho rukavuga ruti twe ntiturakenera iyo mfashanyo bityo bagakomeza kubera ko byarashobokaga urugo runaka icyorezo cyaraje abantu bakaguma mu mago yabo urwo rugo icyo gihe nta mafaranga bafite ,ibyo n’ibintu bibaho.
Natangiye ngaragaza ko abanyamakuru aria bantu bafite akamaro kanini kuko n’amakuru ya COVID-19 barayatangazaga bafatanije n’inzego za Leta zibishinzwe ariko hari abanyamakuru batafashijwe muri iki gihe cya COVID-19 ndetse nta rwego rw’abanyamakuru rwagerageje gufasha bamwe mu abanyamakuru nabo icyorezo cyasanze badafite amafaranga nkuko natangiye mbivuga ko icyorezo cyatunguranye n’ubwo hari abandi banyamakuru bari bameze neza.
Nuko rero Leta imaze kudohora ingamba za COVID-19 abantu bamwe batangiye gusubira mu kazi abantu tutaramenya umunsi umwe ari ku cyumweru gishize batangira guhamagara abanyamakuru bababwira ko bagiye kubaha imfashanyo y’ibiryo.
Njyewe nagiye kubona mbona nimero irampamamagaye ngo ndi umusirikare umuliyetona izina sindyibuka ati hari urutonde nakubonyeho uracyakeneye imfashanyo y’ibiryo?kuba yarampamagaye ari umusirikare kandi nziko dufite inzego zishinzwe itangazamakuru inkunga yose ariho yacishwa n’iyo nzaba nkeneye iyo nkunga sinari kuyemera ahubwo nari kumva ko hari ikibazo cyavutse kijyanye n’umutekano wanjye kuko abasirikare n’abanyamakuru nta hantu bakunze guhurira.
Uwo musirikare nahise mubwira ko nta mfashanyo nkeneye ko bareba abandi bayikeneye bakayibaha kuko iyo list yamwiye ngo yambonyeho ntayo nzi.
Ikindi ko namubwiye ko nta mfashanyo nkeneye kuko yakomeje akambaza imyirondoro yanjye aho ntuye umudugudu ,Akagali ,Umurenge n’Akarere ndetse n’umuryango wanjye?.
Hashize akanya amaze kumbaza ibyo byose natangiye kubitekerezaho mbaza bagenzi banjye niba hari uwo bahamagaye abo basirikare numva hari umwe bahamagaye tubigiraho ikibazo ariko bwagiye kwira hari abandi banyamakuru nabo bahamagawe n’Abapolisi abandi ngo bahamagarwa n’umukozi wa Minagri mbese twumva bishibora kuba ari ubutekamutwe.
Iyo list niba koko yari ihari abayitanze niba ari urwego rw’abanyamakuru ruba rwaramenyesheje abanyamakuru ko hari abantu bazabahamagara bashaka kubafasha ibyo bikamenyekana ariko kuva nta rwego na rumwe rwabivuze bamwe twabifashe nk’abatekamutwe kuko dore icyumweru kirashize iyo mfashanyo idatanzwe.
Iyo byibuze bahamagara ababishaka bati mutubwire uko twabagezaho inkunga twabateganyirije cyangwa muze muyisange aha na ha cyangwa bakayigeza ku mudugudu ukaba ari wo uyitanga nkuko uyitanga ku bandi baturage.
Kubera ubukene buri mu itangazamakuru ,ubundi abayobozi b’ibinyamakuru bakabaye aribo bafasha abaturage kubaha inkunga kuko n’abantu bakomeye mu bindi bihugu ariko mu Rwanda benshi bari bakeneye nabo gufashwa n’ubwo njye nta nkunga nari nkeneye y’ibiryo ariko hari abandi bari babikeneye rwose kandi birumvikana.
Ubundi uko byumva ushaka gufasha abanyamakuru wabafasha kubaha Publicite cyangwa se Advert ,kwamamaza kugurango bagire icyo basagura cyanafasha cyangwa kwakundi bababwira bati mukore inkuru tubahe facilitation byose birashoboka ariko abo bantu bahamagaye abanyamakuru n’abayobozi b’ibinyamakuru bababwira kubaha imfashanyo y’ibiryo kubera ingaruka za COVID-19 ntibanayitange kugeza ubu ndetse biyita abasirikare n’abapolisi bakomeye n’abandi ngo bakorera za Minisiteri nkuko nabivuze byatumye mbyandikaho.
Impamvu yo kubyandikaho ni ukugirango nsobanurire abo bantu uburyo abanyamakuru bafashwamo kuko byaba bibabaje umuyobozi w’Ikinyamakuru ahawe irobo y’ibishyimbo sinzi ngo n’ikiro k’ibishyimbo na kawunga kandi byarahabawaga abatishoboye .
Iki n’igitekerezo cyanjye uko iki kibazo mbyumva ntabwo ngamije ikindi ni ugusobanurira abantu uko gahunda zimeze kandi ibitekerezo by’umuntu biremewe apfa kuba adatukana cyangwa abangamiye rubanda n’undi wese yemerewe gutanga ibitekerezo bye.
Gatera Stanley
2,511 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply