Perezida Museveni yagaragaye ahamagara abandi ba Perezida barimo Uhuru wa Kenya ,Kagame w’uRwanda na Magufuli wa Tanzania,Yabahamagariraga iki ?
— April 30, 2020
Please enter banners and links.

Perezida Museveni wa Ugandayagaragaye atelefona aba Perezida bagenzi be barimo Uhuru wa Kenya na Kagame w’u Rwanda ndetse na Pombe Magufuli wa Tanzania.
Perezida Museveni yavuze ko ahamagara aba Perezida bagenzi be bakavugana ku ngamba zo kurwanya Corona Virus cyane cyane aho avuga ko bafatanya kwiga ku kibazo cy’amakamyo yinjira mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo gusanga abashoferi benshi b’amakamyo baba banduye Corona Virus.
Perezida Museveni ari mu bantu barwanyije icyorezo cya COVID-19 kuko yafashe ingamba zikomeye ku buryo abantu bumvaga muri Uganda bitewe n’ubwisanzure bw’abaturage batazemera amabwiriza ya guma mu rugo (stay at home)ariko Uganda iri mu bihugu byarwanyije cyane icyorezo cya COVID-19.
Perezida Museveni akunda kugaragara akora ibintu abandi ba Perezida batajya bagaragara bakora nk’ubushize yagaragaye akora siporo yiruka ndetse agatera pompaje 30 bigatangaza abantu umuntu ushaje gutera pompaje 30 kandi hari abasore batazishobora.
Uretse gutera pompaje n’ubu yagaragaye atelefona bagenzi kugirango bafate ingamba zo kurwanya icyorezo cya Corona Virus gihangayikishije isi yose ariko bakaba baganiriye ku kibazo cy’imipaka inyuraho amakamyo aba yikoreye ibikoresho bifasha abaturage muri ibi bihe byo kwirinda iki cyorezo badakora nyuma yo gusanga abashoferi benshi b’ayo makamyo baba banduye.
Hari abavugaga ko amakamyo nayo yahagarikwa kugenda nkuko izindi modoka nk’amabisi yahagaritswe ariko Museveni yavuze ko amakamyo atahagarikwa kuko ahagaritswe byateza ikibazo gikomeye kuko ayo makamyo azana ibikoresho bafasha abaturage haba ibiryo hari ibituruka hanze ,haba ibikoresho bikoreshwa mu mavuriro kuko ubu ibibuga by’indege byarafunzwe ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye bizanwa n’amakamyo kandi bifitiye abaturage akamaro.
Muhungu John –Kampala
3,932 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply