umu amakuru- Umuvuzi Sibomana akaba n’umuhanzi amaze iminsi isaga 10 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo | Umusingi

Umuvuzi Sibomana akaba n’umuhanzi amaze iminsi isaga 10 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo

Please enter banners and links.

Sibomana Jean Bosco, umuvuzi wa gakondo, umuhanzi akaba n’umufana wa Rayon Sports amaze iminsi isaga 10 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo, aho akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwitwa Kabila uzwi mu mukino w’amagare no mu ikipe ya Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2020, Sibomana Jean Bosco yari yujuje iminsi cumi n’itatu atawe muri yombi kuko yafunzwe kuva tariki ya 25 Mutarama 2020.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Urwego rw’Urwubugenzacyaha (RIB) amaze gutangariza ikinyamakuru impamba.com ko Sibomana Jean Bosco akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ubu dosiye ikaba itakiri mu bugenzacyaha ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umwe mu banyamategeko wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko kuri Sitasiyo ya Polisi nta wemerewe kuhafungirwa iminsi irenze itanu.

Bamwe mu bafungiwe rimwe na Sibomana Jean Bosco bamaze kwitaba mu rukiko nk’uko bamwe mu nshuti z’uyu muvuzi babitangarije umunyamakuru.

Umuvuzi akaba n’umuhanzi Sibomana umaze iminsi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko muganga Sibomana Jean Bosco yamenyanye na  Habintwari Jeannepomscene bakunze kwita Kabila bahujwe no kuba bose ari abafana ba Rayon Sports, nyuma birangira amuhaye akazi ko kumucururiza muri gare ya Nyabugogo, ngo yaje kumuha telephone ye ajye kuyimugirishiriza ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60,000Frs), ahita amubura, amubonye hashize umwaka yahise amufata kugira ngo akurikiranwe n’inzego z’umutekano ari na bwo bahise batangira gushyamirana.

Abatanze aya makuru bavuga ko Kabila muri uko gushyamirana na Sibomana yirumye atangira kuva amaraso mu kanwa ari nabwo yahise arega ko ari Sibomana wamukubise, ako kanya ahita atabwa muri yombi abanza gufungirwa ku Kimisagara nyuma yoherezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo ari naho akiri kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Umunyamakuru wa impamba.com yavugishije Kabila amusubiza ko Sibomana yamukubise, abajijwe niba hari telephone ye yagurishije ntiyamusubiza amafaranga yayo, yarabyemeye ariko avuga ko na Sibomana hari amafaranga ibihumbi 25 yari ataramwishyura.

Kabila yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko yiteguye guha imbabazi Sibomana Jean Bosco mu gihe cyose azaba yemeye kumusaba imbabazi ati “nta muntu wakwimishira gufungisha mugenzi we nabitewe n’ibyo yankoreye, ariko aho afungiye naramuka anyandikiye ibaruwa insaba imbabazi akemera no kwishyura amafaranga nakoresheje nivuza nzamubabarira”.

Ikinyamakuru ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Sadate Munyakazi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko abo bafana atabazi nta n’icyo yavuga kuri ayo makimbirane bagiranye.

Sibomana Jean Bosco afite ivuriro ry’imiti ya gakondo ryitwa “African Cultural Medicine”, yigeze kuba Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abavuzi ba Gakondo ryitwa “UAGA”.

Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dr Scientific, ntiyabaye umuvuzi gusa yaje no kwinjira mu buhanzi, akaba afite indirimbo zivuga ku bwiza bw’u Rwanda, indirimbo yo kurwanya Ibiyobyabwenge yise “Batabare”.

Yahimbye n’izindi nyinyi nka Tugarure urukundo yaririmbanye na Emmy Nkwakuzi, Shaka Money, Rayon Sports yacu n’izindi.

Source/impamba.com

 

2,783 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.