Menya impamvu Museveni yatumiye Perezida wa Zimbabwe Mnangagwa mu ba Perezida bose ndetse n’impamvu yatutse umunyamakuru ku kibazo yamubajije.
— October 10, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 9 Ukwakira 2019 igihugu cya Uganda kizihije umunsi cyaboneyeho ubwigenge (Indipandence day)ariko umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Perezida wa Zimbabwe Mnangagwa.
Uyu muhango wabereye ahitwa Sironko mu burasirazuba bwa Uganda ariko abantu bakaba baribazaga impamvu Perezida Mnangagwa ariwe wari umushyitsi mukuru mu ba Perezida bose muri Afurika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Museveni na Mnangagwa bagiranye nibwo byamenyekanye impamvu Museveni yatumiye uyu mugenzi we wa Zimbabwe muri Afurika yose.


Museveni yavuze ko impamvu yatumiye Mnangagwa wa Zimbabwe ari uko cyera bakiva mu ntambara mu 1986 yasuye igihugu cya Zimbabwe kubera ko icyo gihugu ubukungu bwari buhagaze nabi muri Uganda aribwo yavuganye na mugenzi we Robert Mugabe uherutse kwitaba Imana amusaba kumusura ajyayo arareba aribwo yamusabye ko Zimbabwe yajya ishora imari y’ibyuma bikoreshwa mukubaka amazu (Steel)ati “Yarabyemeye ndetse amazu menshi mubona akomeye muri Kampala yubatswe hakoreshejwe ibyo byuma byavaga muri Zimbabwe”.
Museveni akomeza avuga ko utamenya utarebye niyo mpamvu nagiyeyo ndareba mbona igikwiye nawe kuba yaje hari icyo yabona iwabo bakeneye ,ibyo guhora tujyayo nabo baza hari byinshi twiga kandi bifitiye ibihugu byacu akamaro.
Museveni umunyamakuru yamubajije ibijyanye n’amadeni ibihugu bya Afurika birimo gufata byubaka imihanda n’ibindi cyane cyane Uganda niba bitamuhangayikishije mu gihe ibindi bihugu birimo kwita ku baturage babyo kubateza imbere mu ikoranabuhanga maze Museveni agiye kumusubiza amusaba kugaruka imbere aho yabarije ngo aze amuvure ubujiji afite (come and heal your ignorance)maze abona gusubiza ikibazo yabajijwe n’uwo munyamakuru bigaragara ko icyo kibazo cyamurakaje.
Museveni yanavuze ko nanone gutumira Mnangagwa ari uko aherutse gutumirwa muri Zimbabwe akaba yaragiriyeyo ibihe byiza nawe akumva agomba kumutumira mu gihe nk’iki igihugu kizihiza umunsi w’Ubwigenge.
Mnangagwa akaba yashimiye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ariko ku kibazo cy’uko Zimbabwe iri mu bihugu abaturage babyo bafite ubukene akaba yavuze ko Zimbabwe ari igihugu gitangiye kwiyubaka vuba ndetse cyarwanye intambara nyinshi no kwigarurira ubutaka bwari bwaratwawe n’Abakoloni kubaka ubutaka bikabateza ibibazo bikomeye ndetse ibihugu bimwe bibafatira ibihano ariko ubu igihugu kikaba kiri mu nzira zo kwiyubaka barwanya ubukene mu baturage.
Muhungu John –Kampala
6,248 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply