Ben Rutabana nawe yaba yafashwe nkuko Maj.Sankara yafashwe cyangwa yarishwe?
— October 4, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 4 Ukwakira 2019 haravugwa amakuru ko Ben Rutabana yiciwe muri Congo ariko andi makuru akavuga ko ashobora kuba yarafashwe nka Maj.Sankara ndetse n’abandi baherutse gufatwa harimo n’Aabanyamahanga bivugwa ko ari abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Amakuru avuga ko umuryango w’uyu muhanzi wahindutse umunyepolitiki urwanya leta y’u Rwanda utongeye kumubona kuva yava mu Bubiligi aho asanzwe aba akerekeza muri Uganda aho yavuye yerekeza muri RD Congo mu ntangiriro za Nzeli.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko byabonye ibaruwa y’abagize umuryango wa Rutabana bandikiye ubuyobozi bwa RNC bubagaragariza impungenge z’ubuzima bw’umuntu wabo.
Iyi baruwa yandikiwe Jérôme Nayigiziki, umuhuzabikorwa wa RNC hari aho bagiraga bati :
“ Twebwe nk’umuryango wa Rutabana n’inshuti ze tubandikiye tubasaba gukora ankete ku ibura rya Rutabana Benjamin n’igaruka rye mu Bubiligi.” Iyi baruwa yanditswe kuwa 2 Ukwakira 2019.
Uyu Rutabana asanzwe ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa akanaba na musaza wa Adeline Rwigara.
Amakuru avuga ko Rutabana yavuye mu Bubiligi kuwa kane taliki ya 4 Nzeli 2019 ava mu Bubiligi yerekeza i Dubai, yavuye i Dubai yerekeza i Kampala aho yageze tariki ya 5 Nzeli 2019 ahita yerekeza muri Congo.
Kuva yagera muri Uganda muri Nzeli bivugwa ko Rutabana yari akivugana n’umugorewe Diane Rutabana kugeza tariki 8 ubwo yaburaga.
Itike y’indege yari yaraguze yerekanaga ko Ben Rutabana yakagombye kuba yarasubiye mu Bubiligi taliki ya 19/09 saa 21:30 akagaruka akoresheje indege n’ubundi ya Emirates Airlines, byari biteganyijwe ko agera mu Bubiligi taliki 20 Nzeli saa saba na 25.
Mu ibaruwa yasinyweho n’umugore wa Rutabana n’abandi bo mu muryango we ntabwo uyu mugabo yigeze ataha kandi ntanuwo bavugana.
“Ntabwo yigeze akora urwo rugendo rugaruka mu Bubiligi kandi nkuko byari bimenyerewe ntakivugana n’umugore we amumenyesha icyateye isubikwa ry’urugendo ndetse na telefoni ye nta muntu uyitaba.” Ibaruwa ikomeza igira iti:
“ Ku itariki yagombaga kugarukiraho umugore wa rutabana yabonye amakuru amubwira ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko aho afunzwe n’abantu bo muri RUD Urunana bakorana na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Mr. Rachidi na Mr. Frank Ntwali.”
Ibi kandi byahuriranye n’ibihe abarwanyi ba RNC muri Congo bahuraga n’ibitero bikomeye byishe benshi mu barwanyi bayo abandi bagafatwa matekwa hakaba hari n’abari kuburanira mu Rwanda.
Iminsi 24 niyo ishize ntawe uzi irengero rya Rutabana ntanuwo bavugana kuri telefoni gusa kuri uyu wa gatanu ku mbuga nkoranyambaga habyukiye amakuru avuga ko aribwo yarasiwe muri Congo.
Ikinyamakuru chimpreports kivuga ko hagati ya taliki 28 Nzeli n’iyambere Ukwakira habaye ibiganiro byinshi hagati y’umuryango wa Rutabana n’abayoboke ba RNC barimo n’abayobozi bayo barimo na Gen. Kayumba Nyamwasa, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu mutwe Ambasaderi Charlotte Mukankusi, komiseri Jean-Paul Turayishimye n’abandi nka Théogène Rutayomba na Rugema Kayumba.
Aba basezeranyije umuryango wa Rutabana ko bagiye kugerageza ibishoboka byose bakavugana na Rutabana ariko ntibyigeze bibakundira.
Mu ibaruwa y’uyu muryango hagaragarmo ko batizeye bamwe mu bayobozi ba RNC.
“ Ibi ni bimwe mu bimenyeteso bikomeye byerekana ko RNC cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bazi aho Rutabana ari. Ikindi cyatumye dufata umwanzuro wihuse ni uko RNC bigaragara ko bafite amakuru atandukanye cyangwa bakaba badashaka gutanga amakuru y’ubuzima bwa Rutabana aho aherereye”.
Rutabana Benjamin ni umwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka rya RNC aho afite umwanya wa komiseri ushinzwe iterambere ry’uyu mutwe.
12,348 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply