umu amakuru- Kuva Bobi Wine yafungwa umujyi wa Kampala urimo kuberamo imyigaragambyo ikomeye ,Polisi byayiyobeye mu gihe Bobi Wine yatorewe kuyobora abafungwa | Umusingi

Kuva Bobi Wine yafungwa umujyi wa Kampala urimo kuberamo imyigaragambyo ikomeye ,Polisi byayiyobeye mu gihe Bobi Wine yatorewe kuyobora abafungwa

Please enter banners and links.

Amakuru yo mu gihugu cya Uganda aravuga ko mu Mujyi wa Kampala imyigaragambyo ikomeje aho Polisi irimo kurwana n’abacuruzi bigaragambya bavuga ko Bobi Wine arekurwa kuko arengana.

N’ubwo abacuruzi bacuruza ahitwa kwa Kiseka Market bigaragambya bashaka ko Depite akaba n’umuhanzi Bobi Wine ukunzwe cyane muri Uganda afungurwa we nyiri ubwite Bobi Wine yageze muri gereza nkuru ya Luzira bagiye gutora umuyobozi w’abafungwa maze gereza yose batangira kubyina People Power ku buryo ari we bahise batora kubayobora.

Leta ya Museveni bikaba byayiyobeye kuko hanze abantu barimo kwigaragambya ndetse uko bamufunga niko abantu barushaho kurakara no kwanga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Kumufunga nabwo aragera muri gereza naho induru zikavuga bamushyigikiye bigaragaza ko abaturage bamukunda kandi bashobora kuzamutora agatsinda n’ubwo bitoroshye mu matora ateganyijwe muri 2021.

Polisi ya Uganda rwana n’abantu bigaragambije kubera Bobi Wine afunzwe

Bobi Wine ari mu rukiko mbere yo koherezwa muri gereza

Kuri uyu munsi hagaragaye amashusho n’amafoto Polisi ya Uganda irasa imyuka iryana mu maso mu isoko rya Kiseka ndetse abaturage batwika amapine ku mihanda bigaragambya bavuga ko Bobi Wine arekurwa kubera ko nta cyaha yakoze.

Bobi Wine ashinjwa gukora inama atabisabiye uburenganzira inama yo kurwanya itegeko rishyiraho umusoro kuri mobile money akazagaruka mu rukiko umunsi w’ejo kuwa kane saa yine za mugitondo.

Muhungu John-Kampala

4,646 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.