umu amakuru- Zimbabwe uwo bahaye kuba Perezida nawe bazamukuraho nkuko Mugabe yakuweho kubera imyaka myinshi afite 75 aruta Perezida Museveni | Umusingi

Zimbabwe uwo bahaye kuba Perezida nawe bazamukuraho nkuko Mugabe yakuweho kubera imyaka myinshi afite 75 aruta Perezida Museveni

Please enter banners and links.

Bamwe batangiye kunenga uburyo Perezida Mugabe yakuwe ku butegetsi hagashyirwaho undi nawe ushaje Emmerson Mnangagwa  ufite imyaka 75 yose arushaho Perezida Museveni wa Uganda imyaka 2 .

Iby’Africa birasekeje ,Perezida Museveni barashaka ko ava ku butegetsi kubera afite imyaka myinshi 73 ndetse ko amaze ku butegetsi imyaka myinshi irenga 30 mu gihe uwo muri Zimbabwe igisirikare cyashyizeho aruta Perezida Museveni.

Ni nkaho muri Zimbabwe ntacyo bakoze kuko ibibi bishyirwa kuri Mugabe bavuga yakoze yabikoranye na Emmerson Mnangagwa  kuko guhera mu mwaka wi 1980 yari muri Politike ya Zimbabwe ku buryo yakoranye na Mugabe cyane n’ubwo Mugabe yashakaga kumwikiza ashyigikira umugore we kugirango napfa umugore we Grace Mugabe azasigare ayobora.

Muri Uganda naho umugambi ushobora kuba ari umwe kuko Perezida Museveni afite umugambi wo gushaka uzamusimbura kandi akarengera inyungu ze ku buryo nawe azavaho ariko nta hunge igihugu.Wenda icyo ibindi b’ihugu by’Africa bigeye kwigira kuri Zimbabwe ni uko ubundi Perezida yavaga ku butegetsi feri ya mbere muri gereza cyangwa guhunga igihugu ariko muri Zimbabwe ntago ari uko byagenze kuko Mugabe bamwemereye gukomeza guhembwa umushahara yahembwaga n’imidoka yagendagamo barazimurekera ndetse bamwizeza kumuha uburinzi mu gihugu no hanze yacyo ariko abuzwo gusubira muri politike.

Impamvu yo kumurekera ku mushahara no kumwemerera ibindi byose ni uko bazi ko azi amabanga yabo bose kuko abamukuye ku butegetsi bose yakoranye nabo ibyiza n’ibibi ,iyo bashaka kubikora nko mu bindi bihugu byari guteza ibibazo bikomeye muri Zimbabwe.

Perezida Emmerson Mnangagwa asuhuzanya na na Mugabe Robert asimbuye kubutegetsi 

Bamwe batangiye kunenga uburyo Perezida Mugabe yakuwe ku butegetsi hagashyirwaho undi nawe ushaje Emmerson Mnangagwa  ufite imyaka 75 yose arushaho Perezida Museveni wa Uganda imyaka 2 .

Iby’Africa birasekeje ,Perezida Museveni barashaka ko ava ku butegetsi kubera afite imyaka myinshi 73 ndetse ko amaze ku butegetsi imyaka myinshi irenga 30 mu gihe uwo muri Zimbabwe igisirikare cyashyizeho aruta Perezida Museveni.

Ni nkaho muri Zimbabwe ntacyo bakoze kuko ibibi bishyirwa kuri Mugabe bavuga yakoze yabikoranye na Emmerson Mnangagwa  kuko guhera mu mwaka wi 1980 yari muri Politike ya Zimbabwe ku buryo yakoranye na Mugabe cyane n’ubwo Mugabe yashakaga kumwikiza ashyigikira umugore we kugirango napfa umugore we Grace Mugabe azasigare ayobora.

Perezida Museveni wa Uganda

Emmerson Mnangagwa  Perezida wa Zimbabwe

Muri Uganda naho umugambi ushobora kuba ari umwe kuko Perezida Museveni afite umugambi wo gushaka uzamusimbura kandi akarengera inyungu ze ku buryo nawe azavaho ariko nta hunge igihugu.Wenda icyo ibindi b’ihugu by’Africa bigeye kwigira kuri Zimbabwe ni uko ubundi Perezida yavaga ku butegetsi feri ya mbere muri gereza cyangwa guhunga igihugu ariko muri Zimbabwe ntago ari uko byagenze kuko Mugabe bamwemereye gukomeza guhembwa umushahara yahembwaga n’imidoka yagendagamo barazimurekera ndetse bamwizeza kumuha uburinzi mu gihugu no hanze yacyo ariko abuzwo gusubira muri politike.

Impamvu yo kumurekera ku mushahara no kumwemerera ibindi byose ni uko bazi ko azi amabanga yabo bose kuko abamukuye ku butegetsi bose yakoranye nabo ibyiza n’ibibi ,iyo bashaka kubikora nko mu bindi bihugu byari guteza ibibazo bikomeye muri Zimbabwe.

Muri Uganda Perezida Museveni nawe hatangiye kuvugwa ko ashaka ko azasimburwa n,umuhungu ubu umaze kugera ku ipeti rya Maj. Gen bivugwa ko yazamuwe mu ntera cyane kubera uwo mugambi kugirango afashe ise kwigizayo abasirikare bakuru bashaka kumurwanya.

Benshi bamaze gupfa bazira impfu zidasobanutse ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko ari Perezida Museveni ubica kugirango batamubangamira mu mugambi we.Abamaze gupfa harimo Gen.Kazini ,Col.Mayombo, Gen.Aronda Nyakairima n’abandi benshi .

Aho abantu batarumvakugeza ubu ni uburyo muri Uganda bashaka gukuraho Perezida Museveni ko ashaje afite imyaka 73 ariko muri Zimbabwe bo bashyizeho umuruta Emmerson Mnangagwa ufite imyaka 75 vivuze ko manda ye yambere azayirangiza agejeje imyaka 80 nonese ubwo abo basaza nibo bakwiye kuyobora?.

Abahanga mu byapolitike baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo avugwa muri iri sesengura twakoze muri ibi bihugu rijyanye n’imiyoborere ya Africa bagaragaje ko na Emmerson Mnangagwa bitazaboroherera kumukura ku butegetsi vuba kuko ntago yahita abuvaho kuri manda imwe gusa bivuze ko afite izindi manda nk’eshatu imbere aho azaba afite imyaka yenda kungana n’iya Mugabe ,nayobora manda 3 azaba ari mu myaka 90 bivuze ko ntacyo Zimbabwe ikoze uretse kwanga ko umugore wa Mugabe asigarana ubutegetsi kuko Mugabe we imyaka yo kuba kuri iyi isi asigaje iminsi ibaze.

Niba uw’imyaka 75 bamuha kuyobora igihugu bwa mbere wumva azayobora imyaka ingahe?niba ari ibyo Perezida Museveni bamureke akomeze ayobore kuko Zimbabwe abayishima yakabaye itanga urugero rwiza ku bindi bihugu ahubwo ubu isa naho itsindagira ihame ko ibihugu byinshi bikomeza kuyoborwa n’igisirikare kuko nicyo cyabikoze ndetse bikayoborwa n’abasaza gusa kandi ataribyo.

Rwego Tony na Muhungu John

3,076 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.