Uburakari mu basirikare bakuru butewe n’umugore wa Mugabe Robert bwatumye habaho Coup d’Etat muri Zimbabwe
— November 15, 2017
Please enter banners and links.

Guhera ejo ninjoro nibwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Ingabo za Zimbabwe zatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko zafashe ubutegetsi zigambiriye kwigizayo abanyabyaha bari iruhande rwa Perezida Mugabe, zikemeza ko uyu mukambwe n’umuryango we barinzwe neza. Ishyaka Zanu PF ryari riyobowe na Mugabe ryatangaje ko yasimbuwe kandi Zimbabwe atari umutungo we bwite.
Maj Gen Sibusizo Moyo ni we watangaje ko ingabo zafashe televiziyo y’igihugu, ZBC. Yavuze ko abanyabyaha ari bo batumye Zimbabwe yugarizwa n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho bityo bakwiye kugezwa mu nkiko.
Ingabo zivuga ko ibi byahereye mu 2015 mu matati yabaye imbere mu ishyaka rya Zanu-PF mu kurwanira ubutegetsi no gusimbura Mugabe w’imyaka 93 akaba amaze imyaka 36 ku butegetsi yagezeho mu 1980.



Uyu musirikare wasomye itangazo kuri TV y’igihugu yavuze ko abaturage ba Zimbabwe bakwiye kuguma mu mahoro gusa bakirinda kugendagenda bitari ngombwa muri ibi bihe, ariko ko abakozi bakomeza imirimo na business zigakomeza mu gihe bagisubiza ibindi mu buryo.
Ikinyamakuru Herald cyaho cyatangaje ko mu bayobozi bakuru batawe muri yombi harimo Minisitiri w’Imari, uw’Uburezi na bamwe mu Bakomiseri bakuru mu ishyaka rya Zanu PF.
Ishyaka ZANU PF ryatangaje ko uwari Visi Perezida, Emerson Mnangagwa uheruka kwirukanwa na Perezida Robert Mugabe ari we ubu wabaye Perezida w’ishyaka akigera i Harare.
Kuri Twitter, ZANU PF yatangaje ko mu ijoro ryakeye Perezida Mugabe n’umuryango we batawe muri yombi bakaba bacungiwe umutekano ku bw’inyungu zo kurengera itegeko nshinga n’isura y’igihugu ngo byari ngombwa ko bibaho.
Ishyaka ryatangaje ko ZANU PF ndetse n’igihugu cya Zimbabwe atari umutungo bwite wa Perezida Mugabe n’umugore we.
Kuri Twitter bati “Uyu munsi ni intangiriro y’ibihe bishya, kandi inshuti “comrade” Mnangagwa azadufasha kugera kuri Zimbabwe nziza kurushaho.”
Ishyaka Zanu-PF ryatangaje ko nta ‘coup d’etat’ yabayeho ahubwo ko “habayeho guhinduranya ubutegetsi mu mahoro havanwaho abayobozi bamunzwe na ruswa bakanatabwa muri yombi hamwe n’umusaza wari warifatiwe n’umugore we ubu na we ufunze. Abo bacye bari banze gufungwa na bo bafunzwe.”
Amakuru ava muri Zimbabwe ni ay’uko Inyubako Inteko ishinga Amategeko ikoreramo irinzwe n’ingabo ndetse ikaba ifunze.
Trevor Vusumuzi Ncube umunyamakuru uzwi cyane muri Zimbabwe akaba akorera muri Africa y’Epfo, yanditse ko mu bayobozi bakuru bafunzwe harimo Albert Ngulube wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iperereza na Kudzai Chipanga Perezida w’Urubyiruko rw’ishyaka Zanu PF wari watangaje ejo ku wa kabiri ko bazashyigikira Mugabe, byarimba bagatanga ubuzima bwabo.
Andi makuru akaba avuga ko Perezida Mugabe yari afite umugambi ko asimburwa n’umugore n’ubwo bivugwa ko ari umugore wayoboraga ndetse abakoze Coup d’Etat bakaba bashaka umugore wa Mugabe Robert cyane kurusha uko bashaka Mugabe.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko umugore wa Mugabe Robert akomoka mu gihugu cya Uganda ndetse Mugabe akaba yarishe umugabo wuwo mugore ashaka uburyo amwigaruriza.
Umugabo wuwo mugore yari mu basirikare barindaga Mugabe afite ipete rya Captain birangira yishwe umugore Mugabe aramwegukana none nawe agiye gufungwa igihe kitaramenyekana.
Abantu batandukanye bagiriye Perezida Mugabe kuva ku butegetsi ku mahoro abantu bakamwubaha ariko yanga kumva kugeza ubwo abana bamwubahutse baramufata ubu nta mahitamo yandi afite.
2,576 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply