umu amakuru- Umunyamakuru Obed Ndahayo wayoboraga ikinyamakuru Intambwe biravugwa ko yahunze igihugu | Umusingi

Umunyamakuru Obed Ndahayo wayoboraga ikinyamakuru Intambwe biravugwa ko yahunze igihugu

Please enter banners and links.

Hashize iminsi mike hirya no hino havugwa ko umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Intambwe yahunze.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntago turamenya aho aherereye kuko twagerageje no kumushakira kuri Telephone ye igendanwa ariko itariho.

Amakuru yihunga rye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranya mbaga kuri za Whatsap na Facebook  nyuma y’ubutumwa bumwitirirwa bwasakajwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga “avuga” ko yafashe icyemezo cyo guhunga nyuma y’aho yari atangiye “guhigwa n’inzego z’iperereza mu Rwanda”. Agaragazamo aho yanenze raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yavugaga ko itangazamakuru ryateye imbere kuri 71 %, we aza gutanga igitekerezo kuri Radio Ijwi rya Amerika nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, ati “Icyo gihe nerekanye ko amasoko yose ahabwa ibinyamakuru bya Leta bityo ngaragaza ko tutisanzuye nta n’iterambere dufite.”

Obed batunzemo urutoki ,yambaye isaha

Impuguke mu itangazamakuru mu Rwanda zisobanura ko uwashaka kureba iterambere ry’itangazamakuru atashingira cyane ku ryandika ku mpapuro kuko aho isi igeze, riri mu ikorosi rikomeye bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Zisobanura ko kuva mu myaka icyenda ishize internet itangiye gukoreshwa cyane mu itangazamakuru mu Rwanda, uyu mwuga wakomeje kugora cyane abari basanzwe barikora binyuze mu binyamakuru byandika ku mpapuro, ku buryo byagiye bigaragara ko hari bamwe mu babiyoboraga bagiye bashaka uburyo bajya mu mahanga bakiyita impunzi mu rwego rwo kwishakishiriza ubuzima ku bwo gukurwa umugati ku munwa n’iterambere mu ikoranabuhanga mu mwuga wabo.

Yemera ko yamaganye ubusabe bwa Komisiyo yo kurwanya Jenoside n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru basabaga ibinyamakuru byo kuri internet kugenzura ibitekerezo abantu bandika ku nkuru zisohoka mu gihe cyo Kwibuka, ngo hato batazahitisha ibitekerezo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ndahayo we ati “Ibi nabyo narabyamaganye […] ngaragaza ko bigamije kuniga ibitekerezo by’abantu. Icyo gihe nababwiye ko twebwe nta gipimo gipima ingengabitekerezo tugira.”

Ibyo byiyongeraho ibiganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru bisebya leta birimo icyiswe umunyamakuru.com, aho cyaje kumwifashisha nk’impuguke ku matora ya perezida, ababwira ko “atazaba yigenga kuko inzego ziyayoboye zishyirwaho n’ishyaka riri ku butegetsi bityo bagomba gukora ibyo uwabahaye akazi ashaka.”

Mu mvugo ye yemera ko yanamaganye igitekerezo cy’abanyamakuru cyo gushyiraho Umunyamakuru Sacco, avuga ko hari abantu bari kwiyitirira abanyamakuru “bagashaka gushimuta umushinga w’umunyamakuru Sacco.”

Muri ubwo butumwa kandi yemera ko yanabaye hafi umuryango wa Rwigara ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ibindi byaha bitandukanye .

Ngo yaje guhangayika kurushaho ubwo mu gihe mu rukiko bavugaga ko hari abandi bagishakishwa bagirwa abafatanyacyaha n’umuryango wa Rwigara, ahita afata umwanzuro wo guhunga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru umwe mu nshuti ze utashatse ko amazina ye atangazwa tumubajije niba yabaza azi aho Obed yahungiye yagize ati “numvise ko ngo yahungiye mu gihugu cya Tanzania nta bindi nzi”.

Nta rwego na rumwe rushinzwe itangazamakuru ruratangaza amakuru y’ihunga rya Obed ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zivuga ko nta makuru yihunga rye zizi.

 

 

2,958 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.