umu amakuru- Umusore w’imyaka 18 yarongoye umukecuru w’umuzungu ufite imyaka 78 ungana na Nyirakuru | Umusingi

Umusore w’imyaka 18 yarongoye umukecuru w’umuzungu ufite imyaka 78 ungana na Nyirakuru

Please enter banners and links.

Umuhungu ukiri muto ufite imyaka 18 ni nkaho yarongowe na Nyirakuru kuko umukecuru w’umuzungu bakundanye bakabishyira mu itangazamakuru mu gihugu cya Uganda abantu batangiye kuvuga ko uyu musore arongoye nyirakuru kuko afite imyaka 78.

Uyu musore witwa Aziz Mawanda usa n’unywa ibiyobyabwenge bitewe n’uburyo avuga yari umuhanzi uzamuka mu itsinda rya Platinum Avenue na  Magic Town by’umuhanzi Aziza  Bafana avuga ko uyu mukecuru yamwitoraguriye nyuma y’uko yatawe n’umuhanzi bakundanye mbere witwa  Govnor Ace kandi agiye kumuha urukundo nyarukundo amusubize buto .

Uyu musore Aziz Mawanda avuga ko atangazwa n’abantu bamubwira ko yakundanye n’umukecuru ungana na Nyirakuru ati “kuba andusha imyaka 60 se bivuze iki?imyaka n’iki se?”.

Abantu batangiye kuvuga ko uyu mukecuru ukomoka mu gihugu cya Sweden yabajijwe imyaka ye yanga kuyitangaza ariko ababonye ibayangombwa bye basanze afite 78 ndetse abajijwe umubare w’abana afite nabyo yanga kubatangaza ariko avuga ko abizi ko arusha umusore yakunze imyaka.Uyu musore uvuga imvugo nyinshi byatumye bakeka ko aba yanyoye ibiyobyabwenge avuga ko we ashaka pound kuri uwo mukecuru kuko adashaka amadorari yo ahendutse ariko pound yo ihenze ariyo mpamvu akundanye n’umukecuru ungana na Nyirakuru.

Indi mpamvu yavuze ko akurikiye kumukuraho agafaranga ndetse akamwuriza indege bwa mbere kuko yari kuzapfa atayuriyeho.

Uyu munsi Kuwa 9 Kanama 2017 uyu mukecuru yasubuye kuri Bukedde TV avuga ko hari umugore ushaka kumwica umuteye ubwoba amuziza gukundana n’umwana abereye Nyirakuru.

Uyu mukecuru akaba yari yarakundanye n’undi muhanzi wo muri Uganda amujyanye muri Sweden umuhanzi aramucika none umukecuru akaba yagarutse gushaka undi wamukemurira utubazo two muburiri ariko ikibabaje ni uko yashutse agahungu abereye Nyirakuru.

Umuhungu yakomeje avuga ko umuryango we ushaka amafaranga ariyo mpamvu ntakibazo bamufiteho kandi n’umukobwa bakundanaga nawe arabizi ko bagikundana ahubwo arimo gushaka amafaranga kugirango bazabeho neza ndetse umuhungu avuga ko yoherereza umukobwa bakundanaga amafaranga akayatwara kuri bank akayabika.

Muhungu John –Kampala

 

4,719 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.