Nta kigaragara cyarogoya amatora ya Perezida wa Repubulika – Indorerezi za COMESA
— August 3, 2017
Please enter banners and links.

Ebyiri mu ndorerezi z’Umuryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba (COMESA) ziyobowe na Bishop Mary Nkosi zavuze ko igenzura zimaze gukora kuva aho zigereye mu Rwanda zije gukurikirana imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika rigaragaza ko azaba mu mutekano usesuye zishingiye ku ngamba zo kuwubungabunga zafashwe.
Ibi zabitangaje ku itariki 3 Kanama 2017 uyu mwaka mu kiganiro zagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana.
Mu bitabiriye ibyo biganiro byabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru harimo Komiseri ushinzwe ibikorwa byayo, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera n’Umuvugizi Mukuru wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.
Umuryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba wohereje Indorerezi 15 gukurikirana imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda aba uyu munsi tariki 4.
Mu ngingo Bishop Nkosi uturuka mu gihugu cya Malawi na mugenzi we bari hamwe uturuka muri Zambia baganiriyeho na IGP Gasana harimo ingamba z’uburyo Polisi y’u Rwanda yiteguye kubungabunga umutekano ku munsi nyirizina w’amatora ya Perezida wa Repubulika, inzego ifatanya na zo kugira ngo isohoze izo nshingano, imbogamizi iteganya guhura na zo, n’uburyo izazikemura.
Mu kiganiro na Bishop Nkosi nyuma yo kubwirwa no gusobanurirwa uko Polisi y’u Rwanda yiteguye kurinda umutekano kuri uyu munsi, yagize ati,”Twasuye hamwe mu habereye ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Aho twageze byabaye mu mutekano usesuye; ariko n’aho tutageze twamenye ko byabaye mu mahoro; ibi akaba ari igihamya ko Amatora y’uyu munsi na yo aba mu mutekano .”
Yakomeje agira ati,”Kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari igishobora kubangamira ukugenda neza kw’Amatora ya Perezida wa Repubulika. Ingamba za Polisi y’u Rwanda zitanga ikizere ko nta kiza kuyarogoya.”
Bishop Nkosi yavuze ko yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego hagamijwe gusenyera umugozi umwe kugira ngo amatora agende neza; ibi kuri we bikaba bikwiye kubera urugero ibindi bihugu.
IGP Gasana yabwiye izo ndorerezi za COMESA ko Polisi y’u Rwanda irinze neza umutekano w’abatora, Abakandida, Indorerezi n’abandi bafite uruhare n’inshingano muri aya matora barimo Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora .
Yabwiye Bishop Nkosi na mugenzi we ati: ” Ndabahamiriza ko amatora ya Perezida wa Repubulika agenda neza. Nta gishobora kuyarogoya; ndetse na nyuma y’aho Polisi izakomeza kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano zayo.”
Yijeje umutekano abayitabira; ariko na none asaba buri wese kubahiriza amategeko agenga iki gikorwa.
2,631 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply