umu amakuru- Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza yahamije ko imigabo n’imigambi ye azayishyira mu ngiro natorwa | Umusingi

Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza yahamije ko imigabo n’imigambi ye azayishyira mu ngiro natorwa

Please enter banners and links.

Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza Kuwa 31 Nyakanga 2017 yiyamamarije mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali I Kabuga aho yashimangiye ko imigabo n’imigambi ye ashyize imbere muri gahunda yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda azayishyira mu ngiro uko byagenda kose.

Imwe mu migabo n’imigambi ya Dr.Frank Habineza avuga ko azashyiraho gahunda ya gira inzu musirikare na gira inzu mupolisi aho avuga ko igihugu kitabuze amafaranga ahubwo amafaranga y’igihugu hari barunyunyusi banyereza agera kuri 40% y’ingengo y’imari y’igihugu kandi yakabaye akora byinshi bifitiye Abanyarwanda akamaro.

Dr.Frank Habineza avuga ko ikibabaje ari uko umugenzuzi w’imari ya Leta ahora atangaza ko akayabo k’amafaranga y’igihugu yanyerejwe ndetse akagaragaza n’abayanyereje ariko ntibafatwe.Yavuze ko azashyiraho uburyo umutungo wa Leta uzajya ucungwa neza ku buryo nta barunyunyuzi bawunyereza.

Ikindi yavugiye muri Gasabo ni uko yavuze ko azasubiza Abanyarwanda bose ubutaka bwabo ntihagire uwongera gukodesha ubutaka kuri Leta ndetse azagabanya imisoro y’ubutaka n’ibindi byose.

Dr.Frank Habineza ari mu Karere ka Gasabo yasubiye ku kibazo cy’imisoro ihanitse ituma bamwe mu bacuruzi bahinga igihugu aho avuga ko benshi bakorera ubucuruzi muri Uganda bagasorera Uganda abandi bari muri Zambia na Mozambique abenshi avuga ko yahuye nabo bakamubwira ko batagaruka mu Rwanda cyeretse imisoro igabanutse.

Dr.Frank Habineza akaba yizeye ko abacuruzi bari mu bihugu bitandukanye bazamutora akabashyirira imisoro ikwiye ku buryo bagaruka mu gihugu bakagiteza imbere aho guteza imbere ibindi bihugu bacururizamo.

Dr.Frank Habineza avuga ko abanyeshuri ku ngoma ye bazajya babagaburira ibiryo bishyushye ndetse babahindurira indyo bakabaha n’imbuto n’akanyama bakajya bakarya.

Ikindi kigaragaza ko uyu mugabo azatorwa ndetse cyane cyane mu bihugu bitandukanye ku isi ni uko yavuze ko Leta ye izashyiraho gahunda yo gucyura impunzi ku bushake ndetse akumvikana n’abantu bose nta kuvuga ko utumva ibintu kimwe na Leta yitwa umwanzi wayo cyangwa abo bita ko barwanya Leta kandi nta mbunda bagira batazi no kuyifata ariko bakitwa abarwanya Leta ati “ibyo byose n’ibindi nzabikuraho shyireho gahunda yo gukora ibyo abaturage bashaka”.

Uyu mukandida uvuga ko yizeye intsinzi ya 67% yo gutsinda abo ahatanira kuyobora u Rwanda avuga ko n’ubwo yatangiye bitamworoheye kubera bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze babuzaga abantu kuza mu bikorwa by’Ishyaka ahagarariye muri aya matora ariko nyuma baje kubuzwa na Minisitiri Kaboneka ubu akaba ashimira Minaloc ku cyemezo yafashe cyo guhagarika abayobozi babikora ndetse akaba avuga ko nyuma y’icyemezo cya Minaloc ubu aho agiye kwiyamamariza asanga abantu benshi bamutegereje kubera imigabo n’imigambi ye abantu bakunze kandi bakamwizeza ko bazamutora.

Hamwe na hamwe hari aho yajyaga mbere akabura abayobozi bamwakira kugirango yiyamamaze ariko ubu aho ajya hose asanga abayobozi b’inzego zibanze bakamwakira kandi bikagenda neza kimwe mu bigaragaza ko gahunda yo kwiyamamaza igenda neza kandi n’amatora bigaragara ko azagenda neza.

Gatera Stanley

2,292 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.