ISIS yerekanye amashusho yica abagabo 6 ivuga ko ari bamaneko umwe bamukata umutwe bakoresheje intsinga
— March 17, 2016
Please enter banners and links.

ISIS n’umutwe w’intagondwa z’abayisiramu zishaka gukora igihugu cy’abayisiramu gusa ,ikintu kidashyigikiwe n’amahanga kubera amahame ya cy’Isiramu avangura abantu aho bavuga ko uteri umuyisiramu aba ari umupagani kandi abapagani bakicwa ariyo mpamvu uwo mutwe wamaganirwa kure.
Abagabo 6 bose bishwe baregwaga gutanga amakuru muri Leta ya Iraq kuko uwo mutwe ushaka kwigarurira icyo gihugu.
Umwe mu bagabo 6 bishwe yari umukozi w’ibitaro akaba yaciwe ijosi aho abarwanyi ba ISIS bavuga ko yatangaga amakuru y’abarwanyi ba ISIS babaga baje kwivuriza muri ibyo bitaro.

Uwo mugabo akaba yamenyekanye ko yitwa Mohamed Mahmoud Dayih akaba yafotoraga abakomeretse bo muri uwo mutwe wa ISIS agatanga amakuru muri Leta bakaba aribyo bamujije kuko yamaraga gufotora akohereza amafoto n’amakuru yabarwayi n’inkomere zaje kwivuriza mu bitaro byaho uwo mugabo yakoraga.
Amashuhso ISIS yashyize ahagaragara akaba yaragaraza Mohamad apfukamye hasi bamuzira intsinga mu ijosi bagiye kumwica.

Abandi bishwe n’uyu mutwe wa ISIS n’abapolisi 2 bafashwe basohoka mu bitaro bikuru bya Fallujah aho nabo bakekwa ko batangaga amakuru y’abarwanyi ba ISIS muri Leta ya Iraq ,nabo bakaba bishwe.

Abo bagabo ba 2 bavugwa ko ari abapolisi mu mashusho ISIS yashyize ahagaragara agaragaza abo bagabo bapfukamye bambaye imyenda y’imfungwa baziritse bagiye kubarasa mu mutwe ahagana inyuma.
Ikinyamakuru The Daily mail cyanditse kivuga ko mu byumweru 3 bishize Leta ya Iraq yavuze ko ibitaro bikuru bya Fallujah bishobora kuba byarinjiwemo n’abarwanyi ba ISIS bagera kuri 600 abandi bagera kuri 400 bakaba barasigaye mu mujyi wa Baghdad.

Amashusho ya ISIS yerekanye ko ISIS ikiri nyinshi mu mujyi kandi ko ariyo ifite umujyi wa Baghdad ndetse ariyo iwucunga ndetse igomba kubahiriza amahame ya ISIS avuga ko amaraso ku maraso ,ugusenyera nawe ukamusenyera nkuko abakurambere babo babigishije.

Ubu Ingabo za Leta ya Iraq zikaba zirimo kwitegura kugaba igitero simusiga cyo kugarura umujyi wafashwe n’izo nyeshyamba zo mu mutwe wa ISIS bakawugarura kuko warai warabohojwe ku ngabo za Leta.
Yahya Rasool umuvugizi w’ingabo zishyize hamwe ziturutse mu bihugu bitandukanye zagiye kurwanya ISIS akaba yatangaje ko mu minsi mike umujyi wa Hit wigarurijwe na ISIS uri hafi kugarurwa ku ruhande rwa Leta kuko barimo gutegura ibitero bikomeye byo kuwugarura.
Muhungu John
3,173 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply