umu amakuru-        Kabanda aravugwaho guhuguza imitungo ya Dr.Bwimba Pascal abifashijwemo n’Akarere ka Muhanga | Umusingi

    Kabanda    Kabanda aravugwaho guhuguza imitungo ya Dr.Bwimba Pascal abifashijwemo n’Akarere ka Muhanga

Please enter banners and links.

 

 

Kabanda

 

 

Kuwa 14 Werurwe 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’umuganga witwa Bwimba Pascal wari ufite ivuriro (Clinique) I Muhanga akaza gufungwa afungishijwe n’uwitwa Kabanda Florbel uvuga ko yandikishije iyo Clinique kuri Dr.Bwimba Pascal hanyuma Dr.Bwimba akigarurira iyo Clinique.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Kabandi ubu ufite Clinique 2 I Muhanga no mu Ruhango zitwa Ineza niba imitungo Dr.Bwimba avuga Kabandi afite muri Clinique ye niba afite inyemezabuguzi(facture) zabyo avuga ko na Dr.Bwimba yamuhombeje byinshi adakwiye kugira ikindi amubaza.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Kabanda ikimenyetso afite cyerekana ko iryo vuriro ryari irye akaryandikishaho Dr.Bwimba muri RDB abura icyo asobanura kuko nta kimenyetso cyagaragaza umuntu wanditsweho imitungo mu buryo bw’amategeko ko ibyo bintu atari ibye.
Dr.Bwimba yoherereje Ikinyamakuru Umusingi urutonde rw’ibikoresho Kabanda afite mu mavuriro ye birimo ibyitwa,Cyan Hamatologie ,Cyan start(bio chimie),Bain marie ,Microscope binoculaire ,Pipette ,Reactifs ,Dr.Bwimba akavuga ko ibi bikoresho byose akaba avuga ko aribyo yigurije muri Kipharma afite n’inyemezabuguzi zabyo.
Dr.Bwimba Pascal akaba ashaka kurega uyu mugabo Kabanda Florbel wamwambuye imitungo ye ndetse akamufungisha umwaka wose azira ibye.

Dr.Bwimba

Dr.Bwimba Pascal uvuga ko yarenganye Kabanda amufitiye ibikoresha by’ivuriro
Dr.Bwimba yagize ati “ndabizi nararenganye ibyanjye bitwarwa n’abantu bandenganyije ariko nzi neza ko batazongera kundenga na Leta igomba kujya icukumbura amakuru ikarenganura abantu kuko sinimva uburyo umuntu arenganya undi bikarangira gutyo kandi hari ibimenyetso akagenda abyigamba ko yamfungishije”.
Dr.Bwimba akaba arimo gushaka umwunganizi mu mategeko kugirango bakurikirane iki kibazo asubizwe imitungo ye ndetse n’indishyi z’akababaro kandi yizeye ko Leta izabimufashamo kurenganurwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umunyamategeko wa Kipharma witwa Me Mucyo niba koko Dr.Bwimba Pascal yarahawe ibikoresho by’ivuriro mu buryo bwemewe na Kipharma maze avuga ko babimuhaye ahubwo bashaka kubikurikirana .
Me Mucyo yagize ati “rwose mumukorere ubuvugizi aho bishoboka hose kuko natwe turabyifuza uriya mugabo rwose yararenganye”.
Amakuru avugwa ko Kabanda hari ibyuma by’ivuriro rya Leta yakoreshaga mu nyungu ze kandi bitemewe bikaba n’ubu avugwa mu mitungo irimo kwangirika y’Akarere ka Ruhango.
Umwe mu bakurikirana iyi mitungo y’Akarere ka Ruhango irimo imodoka ya Ambulance iparitse ahantu mu I Garage igiye kuhamara imyaka 2 yose idakora ari Kabanda wayihajyanye.
Uyu Kabanda nanone akavugwa kuri moto iparitse ku bitaro bya Gishweru aho yari yaratijwe Kabanda akiri umuyobozi w’ibyo bitaro aho kuyikoresha akazi ka Leta yagenewe ahubwo bayiha undi muntu akajya ayigishirizaho gutwara moto kugeza ubwo yapfuye itagishobora kugenda.
Umuntu ukurikirana ibi bibazo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “umuntu nka Kabanda Florbel akora ate ayo manyanga yose nta kurikiranwe?inzego zibishinzwe zikwiye kubyinjiramo zikagaragaza ukuri kuko bigaragara ko afite abamushyigikiye muri ayo manyanga”.Kabanda we yagize ati “ibyo nakoze byose bigomba kubazwa uwansimbuye kuko njye ubu ndikoresha”.
No kubijyanye n’inyemezabuguzi z’ibikoresho akoresha bya Dr.Bwimba Pascal akaba yaragize ati “nta n’umuntu n’umwe wabimbaza nta n’umuntu n’umwe nakwemerera kwinjira mu ivuriro ryanjye bazabaze urukiko rwakase urubanza ibyo bashingiyeho”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uwahoze ari Meya wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne impamvu Akarere kafungiye Dr.Bwimba Pascal hanyuma ibikoresho bye bakabiha Kabanda icyo bakurikije mu gihe Dr.Bwimba afite ibyangombwa ariko ntitwashoboye kuvugana nawe.
Hari abaturage ba Muhanga na Ruhango basaba ko Leta yakurikirana iki kibazo cy’imitungo ya Leta irimo kwangirika ndetse bakanagaragaza ukuri ku ivuriro rya Kabanda niba koko ibi bikoresha Bwimba Pascal avuga ko aribye kandi bigakoreshwa na Kabanda.
Kabanda avuga ko yari yaranze gusaba Dr.Bwimba Pascal indishyi ndetse akavuga ko ubwo Dr.Bwimba agaruye iki kibazo azamurega indishyi za Miliyoni Magana atatu.
Abazi amategeko iyo urukiko rutasabye indishyi rugahana uwakazisabwe ,rukamuhanisha gufungwa gusa Kabanda atasubira kuregera indishyi urubanza rwarangiye ahubwo uvuga ko yarenganywe niwe uzarega urukiko rwasanga yararenganye koko akaba yasaba indishyi z’uko yarenganijwe agafungwa agahomba ibyo yakoraga bimwinjiriza bigahomba kubera icyo gifungo gishingiye kukarengane icyo gihe yasaba indishyi z’akababaro harimo n’ibyo bihombo byose.
Niba Kabanda avuga ko ibyo bikoresho Dr.Bwimba avuga ko ari ibye kuko aterekana inyemezabuguzi zaho yabiguriye ko Dr.Bwimba azifite n’undi akwiye kuzerekana nkuko Dr.Bwimba abisaba ukuri ku kajya ahagaragara.
Gatera Stanley

4,171 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.