Breaking News :Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje Abakandida 3 gusa Diane Rwigara ntarimo
— July 7, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 ku Kimihurura nonaha Komisiyo y’Igihugu y’amatora yemeje Abakandida 3 gusa barimo Dr.Frank Habineza ,Mpayimana Philippe na Perezida Paul Kagame ko aribo bujuje ibyangombwa ari bo bemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.
Ubusanzwe hari hasabye abantu 6 bose ariko 3 bakaba aribo bemejwe burundu ko baziyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ukwezi gutaha.

Dr.Frank Habineza uhagarariye Green Party wemejwe

Mpayimana Philippe umukandida wigenga wemejwe

Perezida Paul Kagame wemejwe
Prof.Mbanda Kalisa yatangiye avuga ko Inama y’Abakomiseri ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye avuga ko inama y’Abakomiseri bakiriye ibyangombwa by’abasabaga kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida basuzuma ibigenderwaho nkuko biteganywa n’Itegeko nshinga bityo basanga ari 3 gusa bujuje ibisabw.

Diane Rwigara ntiyemejwe ariwe benshi bari bateza amaso
Abakandida bemejwe Burundu
Habineza Frank uhagarariye Ishyaka rya Green Party
Mpayimana Philippe umukandida wigenga
Kagame Paul uhagarariye Ishyaka RPF Inkotanyi
Abakandida batujuje ibisabwa ni 3
1.Diane Rwigara yabonye sinyatire 572
2.Mwenedata Philippe
3.Barafinda Sekikubo Fred
Prof.Mbanda Kalisa yavuze kuri Diane Rwigara ko mu mikono ye harimo abapfuye kandi yitabaje sinyatire z’umutwe wa politike PS Imberakuri bikaba bigaragaza ko atari indakimwa mu myitwarire.Mpayimana Philippe wagendaga kuri moto agiye guhura n’abanyamakuru bamunenga ko atazemererwa ndetse ko atabishobora abantu batangajwe no kumva yemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora .Inkuru irambuye ni mukanya turavugana n’abatemerewe batubwire uko babyumva.
Gatera Stanley
2,341 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply