Yabeshye umugabo we ko atwite amujyanye kuri polisi basanga ari imyenda yazingiraga mu nda
— March 15, 2016
Please enter banners and links.

Umugabo witwa Lawrence Mugerwa yavuze ko amaranye n’umugore we imyaka 2 ariko yari ataramenya ko amubeshya ndetse ari umwesikoro ku buryo agera aho azingira imyenda mu nda akamubeshya ko atwite.
Uyu mugabo avuga ko umugore we witwa Brenda Nakitende yahoraga amusaba amafaranga yo kujya kwivuza no kwisuzumisha kubera yari atwite akayamuha akayarya.
Lawrence Mugerwa nyuma yo kubona inda idakura kandi umwaka ushize umugore amubwira ko atwite yatangiye gukeka ko umugore we ashobora kuba amubeshya .
Lawrence Mugerwa agira ati “inda imaze umwaka wose ariko idakura ngo igaragare nk’izabandi bagore bakujije iyo nda iba ari nda nyabaki?”.
Kugirango ikibazo kimenyekane ni uko umugore yasabye umugabo Miliyoni 2 zose kugirango ajye kugura ibikoresho azakoresha yabyaye birimo imyambaro y’umwana ,ibase ,ivarize n’utundi tuntu .
Umugabo yumvese ayo mafaranga ari menshi bituma arushaho gukeka ko umugore we ashaka kumwiba ahita ajya kuri polisi ya Wakisi mu Karere ka Buikwe aho polisi yaje ikamufata ikamujyana kuri burigade bakora ku nda ye bakumva itameze nk’iy’umugore utwite .
Byabaye ngombwa ko bamujyana mu cyumba bamusaba gukuramo imyenda yari yambaye bityo agira isoni atangira gukuramo imyenda yari yiziritse mu nda abeshya umugabo we ko atwite.
Umugabo w’uyu mugore yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’umugore ndetse amusigira ibikoresho byo mu nzu byose n’imyenda yo mu iduka ricuruza imyenda yari yaramukoreye byose arabimusigira ariko abwira polisi ko batandukanye.
Ukuriye polisi muri ako gace witwa Kassim Tukey yasabye urubyiruko n’abasore kurekeraho guhura n’umukobwa atamuzi akamujyana iwe bakabana ko bene abo baba baragiye ahantu henshi bakavayo bibye ko bakwiye kubyirinda bakajya bajya kubana babanje kubimenyesha ababyeyi impande zombi .
John Muhungu
3,209 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply