umu amakuru- Abakecuru n’abasaza bagera ku 100 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe amacumbi yo kubamo arimo ibyangombwa byose | Umusingi

Abakecuru n’abasaza bagera ku 100 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe amacumbi yo kubamo arimo ibyangombwa byose

Please enter banners and links.

Mu mudugudu uherereye mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa  Mukura, niho Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017 ari kumwe n’abagize umuryango Unity Club Intwararumuri  n’abafatanyabikorwa babo, bashyikirije incike za Jenocide zigera kuri 75 inzu bubakiwe.

Ubwo yari amaze gutaha ku mugaragaro izo nzu, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabashimiye ubwitange bwabo no kwihangana, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubabera umuryango.

(Photos internet)

Inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubatswe mu gihe cy’ amezi 10, nyuma y’ igitekerezo cyagizwe n’ abagize umuryango Unity Club, ikaba yaruzuye itwaye asaga miliyoni 406 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Iyi nzu igenewe kwakira incike zigera ku 100. Ahubatswe iyi nyubako hari hasanzwe indi yabagamo incike zigera kuri 15.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, akaba n’ umuyobozi mukuru w’ umuryango Unity Club Intwararumuri yashimiye incike ukwihangana zagize nyuma yo kubura ababo muri Genocide yakorewe Abatutsi.

Umuryango w’ abapfakazi ba Jenocide AVEGA Agahozo uvuga ko mu gihugu habaruwe incike za Jenocide zigera kuri 869. Muri bo abageze mu zabukuru bagera ku 162 bamaze gushyirwa mu nyubako yabubakiwe yahawe izina ry’ Impinganzima naho abagera  kuri 24 bategereje kuyahabwa.

Mu gufasha incike za Jenocide kugira imibereho myiza, uretse inyubako zirimo ibyangombwa binyuranye bashyikirijwe, kandi inkoko zigera ku 1,000 zitera amagi zizabafasha mu birebana n’ imirire, n’ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Yazite ati “Byaduteye imbaraga zo kubahoza, byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu n’ahanyu.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa agira ati “Ndabashimira ku bwitange n’ishyaka mugaragaza mu bikorwa byo gufasha aba babyeyi n’Abanyarwanda.”

Kanyankore Alex umuyobozi wa BRD akaba yagize ati “twasanze abikorera natwe dukwiye gushyiraho umusaanzu wacu mu gufasha incike za Jenoside yakorewe Abatutsi kaandi tukaba tubizeza ko tuzakomeza kubafasha”.

Claver Mutarambirwa wavuye i Mugombwa, akaba amaze iminsi mike mu “Impinganzima” agira ati “Kuri njye byabaye nko kuva ku isi nkajya mu ijuru. Ubu ndagaburirwa, nkambikwa, nkitabwaho mu buryo bwose.”

Unity Club imaze kubaka amacumbi ya “Impinganzima” atanu, harimo iy’i Huye, i Nyanza, i Kamonyi, i Rulindo n’i Kayonza. Barateganya kubaka n’indi mu Karere ka Rusizi.

 

 

 

2,674 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.