umu amakuru- Dore uburyo utwara Primus Guma Guma super Star aba azwi | Umusingi

Dore uburyo utwara Primus Guma Guma super Star aba azwi

Please enter banners and links.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 kuri uyu wa 24 Kamena 2017 ryasojwe ritwawe n’abahanzi babiri baririmba mu itsinda rya Dream Boys ,iryo rushanwa rikaba ryaratangiye abantu bavugwa ko izatwarwa na Dream Boys none bakaba aribo baritwaye aho bagiye guhabwa akayabo ka Miliyoni 24.

Kuki abantu bavuga umuhanzi uzatwara irushanwa bikarangira koko ariwe utwaye irushanwa?iri rushanwa ryo ku nshuro ya 7 ryatangiye abantu bavuga ko rikonje ridashyushye nkuko bisanzwe ndetse bakavuga n’umuhanzi uzayitwara bakaba baravugaga ko ari Dream boys none birangiye ari Dream boys yegukanye irushanwa rya PGGSS7.

Umwe mu bari bitabiriye irushanwa rya PGGSS7 utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “kuva natangira kureba PGGSS iyi yo yabaye mbi kuko nta n’ubwo yavuzwe cyane ndetse nta wundi twabonaga watwara PGGSS yuyu mwaka atari Dream Boys kandi murabona ko aribo bayitwaye”.

Ku mwanya wa 1: Dream Boys

  Ku mwanya wa 2: Christopher

  Ku mwanya wa 3: Bull Dogg

  Ku mwanya wa 4: Mico The Best

  Ku mwanya wa 5: Queen Cha

  Ku mwanya wa 6: Oda Paccy

  Ku mwanya wa 7: Social Mula

  Ku mwanya wa 8: Active

  Ku mwanya wa 9: Danny Nanone

  • Ku mwanya wa 10: Davis D

Iki n’ikibazo cyavuzwe kenshi mu itangazamakuru ariko kugira ibanga ryo kumenya uzatwara igikombe cya PGGSS cyarananiranye buri gihe akenshi biravugwa n’igihe umuhanzi Tom Close agitwara byaravugwaga kuko byavugwaga ko Jay Polly yagombaga kugitwara ariko abantu amakuru bayamenye kare ko Tom Close ari bugitware.

 

2,223 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.