Ntibisanzwe abaturage ba Guinea bakunze Perezida Kagame kurusha Perezida wabo
— March 9, 2016
Please enter banners and links.

Perezida w’uRwanda Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Guinea Conakry ariko abantu batangajwe n’uburyo Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage b’icyo gihugu kurusha Perezida w’icyo gihugu.
Umwe mu banyarwanda utuye muri icyo gihugu utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu y’umutekano we yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bidasanzwe ari ubwa mbere abonye abaturage b’igihugu bishimira Perezida w’ikindi gihugu kurusha uwabo.

Yagize ati “Perezida Kagame hano I Conakry yakiriwe nk’Umwami abaturage bamweretse urukundo rwinshi cyane ku buryo bari bamanitse amafoto ye ku kihanda yose ndetse abaturage bari bahuruye imihanda yose yuzuye babyina Kagama gusa ku buryo bamwishimiye kurusha Perezida w’icyo gihugu”.





Umutekano wari wose ndetse wagirango abo baturage bari basanzwe bazi Perezida Kagame ku buryo abandi babibonye bibajije impamvu abaturage bakunze Perezida w’uRwanda ariko abazi gusesengura bavuga ko inkuru y’uRwanda imaze gusakara ku isi hose kubera imiyoborere ya Perezida Kagame.




Kagame amaze gukundwa ahantu henshi hatanduaknye aho bamwe bavuga ko agiye no mu gihugu cya Uganda ashobora kwiyamamaza kuyobora Uganda agatsinda Perezida Museveni kubera uburyo Abagande bamukunda kandi urukundo hose usanga bamukunda kubera imiyoborere ,uburyo yahinduye igihugu cy’uRwanda akagishyira ku murongo mwiza byananiye abandi bakuru b’ibihugu.Izo n’impaka usanga abantu bajya hirya no hino muri Uganda .


U Rwanda rugira isuku ibindi bihugu bituranye narwo bitagira ,Nta ruswa ingana niba muri ibyo bihugu ,umutekano ,amashuri ,gahunda za Leta ziha abaturage ubuyobozi ndetse no kumenya uburenganzira bwabo usanga ibyo byose ahandi byarabananiye aribyo usanga bashingiraho kwakira Perezida Kagame nk’Umwami nkuko bivugwa na Thomas Kamuzinzi utuye muri Uganda yaganiriraga Ikinyamakuru Umusingi.Reba amafoto ya Kagame muri Guinea
Muhungu John
2,942 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply