Umurambo wahagurutse muyindi usaba Telephone
— March 9, 2016
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda mu bitaro bya Mulago kuri uyu wa 9 Werurwe 2016 polisi yahazanye umugabo bakuye kunzira yishwe waje kumenyekana amazina ye nyuma yo kuzuka mu bapfuye agasaba Telephone witwa Abdul Tamale.
Polisi ikimara kumugeza mu bitaro bazanye utugari batwariraho abantu barembye kuko polisi yari yababwiye ko atarapfa bamujyana kumusuzuma abaganga basanga umugabo Imana yamaze kumuhamagara umwuka washizemo bati mu mujyane muro Morge aho bashyira abapfuye.
Polisi yahise iza yandika ko un known body bivuze umurambo utazwi kuko nta byangombwa yaraifite nta n’umuntu wari umuzi bamwandika mu gitabo cyabapfuye.
Ibitaro nabyo byahise byandika mu gitabo bandikamo abantu bapfuye birarangira ariko nyuma y’amasaha abiri umwe mu bakozi yagiye mu cyumba aho imirambo iba iri agiye guteramo imiti agenda aririmba rwose nk’umuntu uhamenyereye mu gihe agikingura urugi yumva umuntu ati mu mpe Telephone yanjye.
Umukozi yahise yiruka avuza induru ati umurambo unsabye Telephone ,umurambo unsabye Telephone ariruka arahunga.
Nyuma haje undi mukozi aje kureba niba koko hari umurambo uvuga n’abantu benshi bahuruye ariko batinye kwinjira aho imirambo ibikwa batinya ko umurambo ushobora kubagirira nabi cyangwa ari umuzimu.
Umukozi yikinze ku rugi rw’icyumba kibikwamo imirambo maze bahatana ibibazo we n’umurambo .
Umukozi :Bakwita nde ?
Umurambo: Tamale
Umukozi :uri umuntu cyangwa uri umuzimu ?
Tamale :sinzi aho ndi ,mu mpe Telephone yanjye mbwire abo mu rugo.
Tamale yamaze kuvuga gutyo atangira kugarura ubwenge ashaka gutaha abaganga bamubwira ko yavuye amaraso menshi akwiye kubanza akivuza kuko ashobora kugenda agapfira munzira ataragera mu rugo.
Nyuma bamuhaye igitanda aho Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru maze agitangariza ibyamubayeho uko byagenze.
Tamale yagize ati “navaga mu rugo ahitwa Kyebando mu gitondo cya kare nka saa kumi n’imwe za mugitondo ngeze aho ntegera imodoka numva umuntu anturutse inyuma nagiye kumva numva ankubise icyuma mu mutwe ngiye kwirwanaho numva undi kurundi ruhande ankubise ikindi ngwa hasi ubwenge burabura”.
Ubwo yari akiri mu mirambo yagize ubwoba ubwo yumvaga umukozi w’ibitaro amubaza ati urakora iki mu cyumba cy’imirambo ?ako kanya yagerageje gushakisha imbaraga zamukura mu mirambo ndetse ntiyashatse kureba imirambo aryamyemo ahubwo ijisho yarishyize aho umuryango uri ashaka uburyo yasohokamo kuko yumvaga nareba kuruhande akabona imirambo aryamanye nayo byamugirira ingaruka mbi mu bwonko bwe.
Tamale akaba afite murumuna we witwa Jotham Lwanga akaba yarari ku kazi ahitwa ku Kalerwe muri Kampala yumva bamuhamagaye kuri Telephone ye bamubaza bati Tamale uramuzi?ati ndamuzi ,bati tebuka umusange mu bitaro bya Mulago.
Yahise agenda ageze abantu baratangira bati uriya ni murumuna w’umurambo wavuze .Yahageze asanga inkuru ivuga ko mukuru we yavuye mu mirambo yari yapfuye biramutangaza ahita abwira bagenzi ba Tamale bakorana nawe ko mushuti wabo akize kujya I Magombe (aho abapfuye bajya ikuzimu)barishima ndetse bategereje ko akira bakajya kumukorera umunsi mukuru wo kuba yarakize kujya ikuzimu mu bapfu.
Muhungu John
3,422 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply