Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru yatawe muri yombi
— June 9, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko nyuma ya Gitifu w’Akarere ka Gakenke gutabwa muri yombi , ubu undi witwa Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, akaza kwegura ku mirimo ye, uyu munsi Kuwa 9 Kamena 2017 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, aho ari gukorwaho iperereza ku byaha bibiri.
Ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emile Byuma Ntaganda, avuga ko Kayitasire akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.
Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi ku wa Gatatu, akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gufata ibyemezo akoresheje itonesha n’ikindi cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mata mu karere ka Nyaruguru”.
CIP Ntaganda avuga ko nyuma yo gukora iperereza kuri Kayitasire, azakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha na bwo bukazamushyikiriza urukiko.
Kayitasire yamaze imyaka igera ku icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ariko tariki ya 22 Gicurasi 2017, ashyikiriza ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.
Nyuma yaho Inama Njyanama y’ako karere yarateranye yemeza ubwegure bwe kuko ngo yasanze bifite ishingiro.
Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe, yavuze ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.
2,779 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply