Kubera iki cyera Uturere n’ibigo bya Leta n’abikorera bagaragazaga ibikorwa byabo mu itangazamakuru nyuma bigahagarara?
— May 28, 2017
Please enter banners and links.

Cyera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi itangazamakuru ryabonaga amatangazo ndetse abantu bamamazaga ibikorwa byabo itangazamakuru bikabona amafaranga yo kwishyura abanyamakuru bagatungwa n’akazi bakora ariko nyuma ibintu byarahindutse.
Kuwa 27 Gicurasi 2017 Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abanyamakuru n’abahanzi ndetse n’abakora siporo yebemereye inkunga bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru bumvise ijambo rya Perezida batangiye kugarura ikizere ko nyuma y’imyaka myinshi abanyamakuru bataka ubukene ndetse rimwe na rimwe bagashinja Leta gutererana itangazamakuru mu gihe indi myuga yose wasangaga ishyigikiwe.
Hari bamwe bavuga ko ikifuzo cya Perezida riba itegeko ubwo yemeye gushyigikira itangazamakuru ndetse akaba yasabye inzego zose gushyigikira itangazamakuru n’ibibazo byari byugarije abanyamakuru bigiye gukemuka bityo nabo bagatera imbere.
Bimwe mu bitangazamakuru byandika byari byarahagaze kandi byarahoze bikora ntakibazo ariko nyuma bibura amakoro kubera impamvu zitandukanye ariko ubwo Perezida Kagame yemeye gushyigikira abanyamakuru bagakora kinyamwuga ibibazo bavugaga bigiye gukemuka nabo bagatera imbere.


Impano yahawe Perezida Kagame


Abahanzi nibo bari bambaye umuhondo ,ubururu bakaba abakinnyi naho icyatsi bakaba abanyamakuru


Ubundi wasangaga mu itangazamakuru havugwamo akavuyo kubera kutagira gahunda y’imikorere ,kutagira umushahara uhoraho kuri bamwe bigatuma batiteza imbere mu miryango yabo ,bamwe ndetse bahunze igihugu kubera gukoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo n’ibindi byinshi .
Abandi ntibagire kwizigamira nkuko ahandi bikorwa byose bishingiye ku mikorere yasubiye inyuma kubera akenshi byaterwaga ni uko nta Karere cyangwa ibigo bya Leta n’abikorera nta muntu wari ucyamamaza mu bitangazamakuru byigenga bimwe na bimwe.
Itangazamakuru ritera imbere kubera riba ryinjije amafaranga kandi naryo riteza imbere igihugu kuko ritanga imisoro ndetse no kuvuga ibitagenda bigakosoka no gushyigikira ibiba byagezweho no gukangurira abaturage gahunda za Leta ziba zigezweho n’ibindi bitandukanye.
Mubyo Perezida Kagame yemeye gushyigikira mu itangazamakuru harimo ikigega cyo kwizigama no kugurizanya kiswe SACCO y’abanyamakuru n’ubwo hari ababigizeho impungenge ariko kuva ari imihigo yasinywe nta mpungenge zari zikwiye kubaho kuko imihigo iba yasinywe iba ikwiye kweswa mu gihe runaka abahize bagahura bareba niba imihigo bahize yareshejwe.
Umwe mu bo twavuganye utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ni gute utagira impungenge batangiye kuvuga ishyirahamwe ry’abanyiribitangazamakuru kandi abenshi bataririmo bishobora guteza ibibazo kuko ari ibintu binyuze mukuri abatangije iryo shyirahamwe bari kuba barashatse bose bafite ibitangazamakuru batavanguye ariko kujya kubwira Perezida ko hari ishyirahamwe kandi abenshi bataririmo ni ukumubeshya kandi bishobora gutuma imihigo yemeye gutera inkunga bidindira”.
Ikindi ni uko icyo kigega bavuga atari ubwa mbere kivuzwe kuko mu myaka yashize hari igihe icyo kigega kigeze kuvugwa ariko abanyamakuru baragitegereza amaso ahera mu kirere ariko ubu bwo bigaragara ko kizaboneka.
Perezida Kagame yakomeje kuvuga byinshi yagiye amenya kubera gusoma ibinyamakuru ariyo mpamvu akwiye kurishyigikira rigatera imbere kandi riteye imbere nawe rimufasha kumenya aho bitagenda.
Ubwo Perezida Kagame yongeye gusaba ko inzego zose zishyigikira abashaka gutera imbere mu itangazamakuru bya bigo bya Leta n’abikorera bishobora kuba bigiye kongera kujya bigaragaza ibikorwa byabo mu bitangazamakuru kuko ubundi abantu baba bakwiye kumenya ibikorwa ikigo runaka kiba cyarakoze binyuze mu itangazamakuru .
Niyo mpamvu abantu bavuze ko ikifuzo cya Perezida biba ari itegeko niba yasabye inzego gushyigikira itangazamakuru abantu biteze kongera kubona ibigo bitandukanye bishyigikira iterambere ry’itangazamakuru .
Perezida Kagame yashimiye abamutumiye bifuje guhura nawe kugirango bamugaragarize imihigo yabo ndetse n’ibyo bifuza kugeraho mu rwego rwo guteza imbere igihugu bityo akaba yabashimiye ibitekerezo byabo n’ibikorwa bamugaragarije ndetse bakaba bamuhaye impano y’ishusho ye yashyigikiye ikipe y’igihugu y’abana baterengeje imyaka 17 bakajya mu gikombe cy’isi.
Hari abandi bavuze ko ubwo Perezida Kagame yemeye gushyigikira itangazamakuru kandi akabikora igitego azaba agitsinze dore ko n’abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida bose kubera ko bazi ko itangazamakuru ryashigajwe inyuma mu iterambere bose bavuga ko bazateza imbere itangazamakuru ariko ubwo nawe yabimenye akaba agiye kurishyigikira igitego agitsinze batazabona icyo bavuga atakoze ndetse itangazamakuru rizamushyigikira mu matora aho aziyamamaza gukomeza kuyobora igihugu kuri manda ye ya 3.
3,130 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply