Aba Colonel 3 bamaze gushinja Gen.Rusagara kuvuga ibyiza abagize RNC
— February 22, 2016
Please enter banners and links.

Mu rubanza Col. Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd. Sgt Kabayiza François baregwamo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, umutangabuhamya Rtd. Col Mulisa Jean Bosco yashinje Rusagara gushima bamwe mu bagize ishyaka RNC ryashinzwe na bamwe mu bahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi mu Rwanda bahunze igihugu no kuvuga ko rigenda rikomera.
Mu bamaze kumushinja harimo n’uwamushinjije uyu munsi bamaze kuba aba Colonel 3 aribo Col Mulisa Jean Bosco , Rtd Col Karege na Col Jill Rutaremara bose bamushinja RNC .
Byinshi Col Mulisa yashinje Rusagara ntaho bitaniye n’ibyo Col Jill Rutaremara na Rtd Col Karege bamushinje mu iburanisha riheruka.

Col.Byabagamba ibumoso ari kumwe na Rtd Gen.Rusagara
Yavuze ko icya mbere cyabateye urujijo cyakunze kuranga Rusagara ari uko yakundaga kuvuga ko ishyaka RNC rigenda rikomera ndetse agashima bamwe mu baririmo, anashima igitabo cya Gerard Gahima urwanya u Rwanda yanditse ku nkiko gacaca.
Col Mulisa yavuze ko bibazaga niba Rusagara atari umuyoboke wa RNC weruye, bitewe n’ibyo yavugaga, maze we na bagenzi be bamaze kumwigaho bahita bafata umwanzuro wo kumwirinda.
Mu rukiko, Rusagara yashimiye Col Mulisa ko atigeze yihakana ubucuti bari bafitanye nk’abandi batanze ubuhamya mbere ye akaba yagaragaje ko byinshi yabyumvise mu biganiro bagiranaga bavuye muri siporo i Nyarutarama.

Rusagara n’umwunganira babajije umutangabuhamya amatariki ibyo amushinja yabivugiyeho ndetse anagaruka ku myitwarire ya gisirikare y’umushinja.
Gen.Rusagara akaba mu minsi yashize yarasabwe kutamena amabanga ya gisirikare n’ubwo afunzwe bwose.
RNC ikaba yaratangijwe na Gen.Kayumba Nyamwasa ubu urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda afatanije na Col.Karegeya wishwe n’abantu bataramenyekana .
umusingi1@gmail.com
3,353 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply